Ngororero: Umusore w’imyaka 26 akurikiranyweho icyaha cyo kujugunya nyina mu musarani nyuma yo kumwica, soma inkuru irambuye…

Ibiro by’ Akarere ka Ngororero

Umusore witwa Ngirababyeyi w’imyaka 26 uzwi cyane ku izina rya Ndiyeranja akurikiranyweho icyaha cyo kwica Nyina umubyara Mugengarugo akamujugunya mu musarani tariki ya 5 Nzeri 2022. Ni mu karere ka Ngororero, umurenge wa Nyange, akagari ka Nsibo ho mu mudugudu wa Cyambogo.

Amakuru abaturanyi ba Mugengarugo bahawe n’umwe mu bana be avuga ko, uyu Ndiyeranja mbere y’uko yica nyina yabanje gutuma mushiki we kuri butike kugura umuceri.Bati:” Mushiki we yatubwiye ko musaza we Ndiyeranja yaje mu rugo atuma ako gashiki ke umuceri ku muhanda, agarutse asanga mu nzu nini babagamo na nyina harimo amaraso menshi, abajije musaza we Ndiyeranja amubwira ko ayo maraso ari ay’urukwavu. Yaje kongera kumutuma ku muhanda agarutse asanga amaraso yayahanaguye ahita akinga iyo nzu nini babagamo aragenda maze we na musaza we wundi bakurikirana bajya kuryama mu nzu yo mu rugo bategereza ko agaruka baramuheba”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Niyibaha Thomas, yabwiye Kigalitoday dukesha ino ko Ngirababyeyi yavukanaga n’abana batatu, ari na we mukuru ufite imyaka 26, agakurikirwa n’umuhungu ufite imyaka 17 ndetse n’umuhererezi w’umukobwa ufite imyaka 14 y’amavuko.

Gitifu Niyibaha avuga ku ifatwa rya Ngirababyeyi wari umaze igihe ashakishwa n’inzego zishinzwe umutekano, yagize ati:”mu gitondo cyo ku wa Gatandatu i saa mbili n’igice, nibwo Polisi, DASSO, Irondo n’inzego z’ibanze bafashe uwitwa Ngirababyeyi bakunda kwita Ndiyeranja w’imyaka 26 y’amavuko”.

Akomeza agira ati:”Ngirababyeyi yahise afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB Nyange, aho batangiye iperereza akaba na we yiyemerera icyaha avuga ko hari amafaranga nyakwigendera yari amubikiye yamwimye”.Gitifu avuga ko uwo muryango wabaga mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ukaba wafashwaga n’inzego z’ubuyobozi , dore ko nyakwigendera yashyinguwe n’inzego z’ubuyobozi ndetse n’abaturage, akongeraho ko abo bana bazakomeza kwitabwaho n’ubuyobozi mu nkunga y’ingoboka ndetse hakurikizwe amategeko mu kubafasha.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro