Ngoma: Abaturage batewe impungenge na rogari ziri mu isoko zidapfundikiye.

Bamwe mu barema n’abakorera mu isoko ryo mu Mujyi wa Kibungo mu Karere ka Ngoma baravuga ko batewe impungenge n’icyobo kinini cya rogari kiri mu isoko rwagati ngo kuko hari abashobora kuhaburira ubuzima.

Ni rogari ikunda kugwamo abantu kuko iri ahantu hatanabona mu masaha y’ijoro, imeze nk’iyabaye ikimoteri kubera abantu bamwe bamenaho amazi n’imyanda bitera umunuko muri iri soko.

Umwe mu baje kurema isoko yavuze ko uretse kuba ari umwanda muri iri soko,ushobora no kuhatakariza ubuzima.

Yagize ati: “Ibi byobo tubibona nk’umwanda kuko mu by’ukuri urabona iyo umugenzi atambutse akagwamo agatamo telefoni ni kibazo, reba iyi telefoni yari imufitiye akamaro kandi uretse yo n’ubuzima wabuhasiga. Ubushize nari mvunikiyemo naratambutse ndatirimuka akaguru nkakuramo kameze nabi.”

Yakomeje asaba ubuyobozi bw’ akarere kugira icyo bukora bugaofundikira iyi rogari.
Ku ruhande rw’abacuruzi,bo bavuga ko nk’isoko ry’akarere bagakwiye kuripfundikira ngo kuko uretse no kuba wagwamo ubwaho haturukamo umunuko ushobora kubatera indwara.

Ati: “Ibi byobo byo mu isoko rya Kibungo bigira amazi anuka, ntibipfundikiye, abana barahakinira kandi tuba dufite impungege z’uko bagwamo, bagakwiye kubishakira ibipfundikizo byo kubipfundikira.Impungenge zo zirahari,nk’ubu uyu munuko uturukamo ushobora kuba wadutera n’indwara nyamara umuntu aba yavuye mu rugo ari muzima.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu, Nyiridandi Mapambano Cyriaque, yavuze ko bagiye gukora ibishoboka byose bihutishe imirimo yo ku gipfundikira.

Yagize ati “Hariya ku isoko koko hari ahantu hari rogari itagifite umupfundikizo cyangwa se ibati ryo hejuru rituma ririnda umutekano, twabimenye, twari tutabifiteho amakuru gusa ntabwo ari bintu bigoye ariko iyo bidakozwe bishobora guteza impanuka.”

Yakomeje agira ati “Turaza kwihutisha imirimo kugira ngo basubizeho ibindi no gushyiraho ingambo zo kugira ngo batazongera kugikuraho, bigaragara ko hari abantu bahanyuze barakiba bituma harangara ariko ubundi haba hatwikiriye.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwavuze ko hari na gahunda yo gusana bimwe mu byangiritse kuri iri soko rya Kibungo.Kuba rero abaturage bashobora kuhaburira ubuzima bwabo niho bahera basaba ko gahunda yo gutwikira ino rogari yakwihutishwa.

Isoko rya Kibungo ryatashywe ku mugaragaro mu mwaka wa 2015 rikaba ryaratwaye Miliyoni 210 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyo ni imwe muri za rigore abaturage basaba ko zapfundikirwa

Jean Damascene IRADUKUNDA/kglnews.com mu karere ka Ngoma

Related posts

“Kazamubaho”! Xavi uherutse kwerekwa umuryango muri Barcelona, yateze umusimbura we iminsi

Toni Kroos asigaje imikino 8 yo gukina umupira w’amaguru

AS Muhanga yambuye Espoir FC ibintu n’abantu! Hakurikiyeho iki?