Ngaya amagambo y’akasamutwe abanyepolitike bakoresheje bahamagarira interahamwe gukora Jenocide yakorewe abatutsi

Guhera muri 1959 ubwo hariho ubutegetsi bw’abakoroni, abahutu bagiye batizwa umurindi n’abanyepolitike batandukanye babashishikariza kwica abatutsi. kuva kuri guverinoma yambere kugeza kuri president Habyarimana ubutetsi uko bwagiye busimburanwa, bwagiye burangwa n’amagambo y’akasamutwe, amagambo adakwiriye kuko yatandukanyaga abantu ndetse bikaba arinabyo byaje kuvamo Jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Ayamagambo yagendaga avugirwa mumbwirwa ruhame zitandukanye avugwa n’aba banya politike, niyo yabaye intandaro y’amacakubiri, biba ishingiro ry’urwango rukomeye cyane abahutu bagiriye abatutsi arinabyo byaje kuvamo Jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Kwikubitiro President Grégoire Kayibanda  yabaye president wambere w’u Rwanda guhera muri 1961 kugeza muri 1973 ahiritswe kubutegetsi na Habyarimana Juvenal yari yaranabyariye umwana muri batisimu ndetse binavugwako bari inshuti cyane. uyumugabo wagiye arangwa n’amagambo akongeza urwango mumitima y’abahutu  ndetse akajya akomeza gukangurira abahutu kwica abatutsi . uyumugabo kandi zimwe mumbwirwa ruhame yavuze zikagarukwaho cyane, ninkaho yeruye kuwa11 Mata 1964 akagira ati ” reka tuvugeko inyenzi Nubwo bitashoboka zifashe Kigali, byaba imperuka yihuse y’Abatutsi.” mubyukuri iri jambo ryatumye benshi bumirwa kuba umuntu nka president wa repuburika yatinyuka kuvuga ibintu nkibyo azana amacakubiri mubantu ayoboye.

Habyarimana Juvénal Uyu yabaye president wa repuburika y’u Rwanda guhera muri 1973 kugeza kuwa06 Mata 1994. nkwibutse ko uyu yafashe ubutegetsi nyuma yo guhirika kayibanda kubutegetsi. uyumugabo niwe waje ari rurangiza kuko we mugihe impunzi z’abanyarwanda zari zimaze kuba nyinshi hanze y’igihugu yavuze ko igihugu cyamaze kuzura ko ntawundi muntu numwe wemerewe kuba wakizamo. ibi yavugaga yabwiraga impunzi z’abatutsi zari zarahunze mumyaka itandukanye kubera urwango n’ubwicanyi bwakomezaga gukorerwa abatutsi.ibi byabaye nko gukangurira abahutu kwikubira igihugu ndetse no kwanga abatutsi birenze urugero.

Nibyinshi umuntu yakwandika kuko abanye Politike ntawuzi satani yari yarabateye muikiriya gihe, ariko ikiriho nuko Jenocide itazongera ukundi.

Source: Igihe

Related posts

Gakenke: Ibyo utamenye ku musoro w’ umubiri wasonerwaga umuntu wese utaramera ubwoya bwo ku myanya y’ ibanga, uwawusoze agahabwa icyangombwa

Abarimo urubyiruko n’abandi bishimiye ibyo Inteko y’umuco yabakoreye

Biteye isoni bikanashengura umutima kuba tukirwana no gusobanura ukuri kw’amateka yacu_ Madamu Jeannette Kagame