Ndimbati yakuyeho urujijo nyuma y’amakuru yatangajwe ko yaba yahamagajwe na RIB kubyaha byo kutita k’ubana be

Umukinnyi wa filime ukomeye cyane Uwihoreye Jean Bosco uzwi ku izina rya Ndimbati yongeye kwibasira abavuga ko yaba atita kubana be ndetse anahanagiriza abakwirakwiza ayo makuru.

Uyu munyarwenya Ndimbati akaba ibi abitangaje nyuma y’amakuru yagiye hanze kumunsi w’ejo avugako yahamajwe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rumusaba gutanga ibisobanuro kubyaha aregwa na Fridaus babyaranye abana babiri b’impana amushinja kutita kubana babyaranye.

Nyuma yaya makuru yose Ndimbati akaba yahise aca impaka maze anyarukira kumbuga nkoranyambaga akoresha atangaza amashusho n’amafoto atarigeze abonwa nundi muntu yishimanye n’abana be aho yari yabajyanye muri Expo yagiye kubatembereza no kubagurira ibyo bakeneye.

Ndimbati yagize ati” Mujye muvuga ibyo muzi ntimukavuge ibyo mwumvishe, nimwandike kandi mukore inkuru zimvugaho mucuruze ariko nimugira icyo mubona mujye mumpa dore muba mwacuruje.

Ndimbati uherutse no kwegukana igihembo cy’umunyarwenya mwiza wa 2022 Yatangaje ibi nyuma y’amakuru yavuzwe ko atika kubana be nyamara bigaragarako ntakibazo afitanye nabana be ndetse na mama wabo Fridaus babyaranye.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga