“Nari mfite ubushake bwakamya ikivu”-KNC nyuma yo gutsinda APR FC

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United,Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yatangaje ko ikipe ye yiganjemo abakinnyi bato ntawe itatsinda mu Rwanda ndetse ko ibanga ryatumye basezerera APR FC mu gikombe cy’Amahoro ari uko abakinnyi be bashaka kwerekana ko bashoboye.

Gasogi United yasezereye APR FC muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro iyitsinze kuri penaliti 4-3 nyuma y’uko banganyije 0-0 mu mikino yombi.

Mbere y’umukino wo kwishyura,KNC yamvukanye kenshi agira ati: “ APR FC ndayikuramo byaba muri 90 cyangwa Penariti.”

Ibi byarenze kuvuga gusa ahubwo asheta na bamwe mu bakunzi ba ruhago aho yashyizeho ibihumbi 100 FRW ababwira ko Gasogi ikomeza.

Nta muntu n’umwe washoboraga kwemera ko Gasogi United yakuramo ikigugu cya hano mu Rwanda, APR FC,ahanini bitewe n’abakinnyi ifite.

Nyuma y’umukino,KNC,wari wishimye amagambo yamubanye make ndetse iyo yabazwaga ikibazo yavugaga mu ncamake,ibintu bitari bisanzwe.

Yabwiye itangazamakuru ko ikipe afite ari iy’abakinnyi bakiri bato,bafite inyota kandi bahangamura ikipe iyo ariyo yose mu Rwanda.

Yavuze ko ibanga ikipe ye ifite ari uko buri mukino bawutegura kimwe ndetse ko ubushake bwo kugera kure Gasogi United ifite aribwo bwatumye ikuramo APR FC.

Yashimiye umunyezamu Dauda wafashije Gasogi United gukomeza by’umwihariko akoramo penaliti ya Bacca mu mukino ubanza hanyuma akuramo n’iya Mbaoma ya nyuma yatumye bakomeza.

KNC yavuze ko nta mukino uba udasanzwe kuri we kuko ngo ku isi yizerera mu rugendo rwo gukomeza kubaho no gutsinda uwo ariwe wese.

Abajijwe ubutumwa yaha Police bazahura muri 1/2,KNC yavuze ko nayo ari indi kipe ikomeye nka APR FC bagiye guhura nayo bityo bagomba kwitegura neza kugira ngo bazayitsinde bagere ku mukino wa nyuma.

Yavuze ko Gasogi United nta kipe itatsinda mu Rwanda ndetse ko ubu bashaka kugera kure hashoboka ariyo mpamvu bafite ubushake.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda