“Namwe mu kibuga muri abasirikare”_Ubuyobozi bw’Icyubahiro bwasuye APR FC yitegura Azam FC mu mukino wa “Nonaha cyangwa birorere”

Gen. Mubarakh Muganga avuga ko abakinnyi ba APR FC na bo ari abasirikare mu kibuga!

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC, Gen. Mubarakh Muganga ari kumwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, akaba n’Umuyobozi w’Akanama Ngishwanama ka APR FC, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, basuye APR FC bayigenera ubutumwa mu myiteguro irimo yo gukina na Azam mu mukino wa CAF Champions League.

Basuye iyi kipe nyuma yo kurangiza imyitozo yo ku mugoroba wo ku wa Mbere taliki 20 Kanama 2024 ku kibuga cy’imyitozo i Shyorongi.

Iki gikorwa kije nyuma gato y’uko Gen. Mubarakh Muganga ageneye abafana ba APR FC ubutumwa nyuma yo gutsindwa na Azam mu mukino ubanza mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions kuri Stade Azam Complex, i Chamazi muri Tanzania.

Mu butumwa bageneye abakinnyi, Gen. Mubarakh yibukije abakinnyi ko kuba bakinira Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, bibagira Ingabo mu kibuga; bityo ibyo bizabashe kugarukana Azam bayisezerere.

Ati “Iyi ni Ikipe ya Gisirikare, ariko burya namwe muba muri Abasirikare mu kibuga. Mugomba kubyerekana mugatahana intsinzi, kandi twizeye ko kuri uyu mukino wa Azam turi kwitegura muzaduha intsinzi.”

APR FC ikomeje imyiteguro, irakorera imyitozo kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatatu no ku wa Kane taliki 22 Kanama 2014 mu gihe na Azam FC ihakorere ku wa Gatatu , umunsi umwe mbere y’uko rwambikana.

Gen. Mubarakh Muganga avuga ko abakinnyi ba APR FC na bo ari abasirikare mu kibuga!
Maj. Gen. Vincent Nyakarundi yasabye APR FC gutsinda!
Chairman, Col. Richard Karasira uyobora APR FC muri iki gihe!
Abakinnyi basabwe kwitwara neza bagasezerera Azam!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda