Harimo ikabakaba muri Miliyoni Rwf! APR FC yashyize hanze amatike yo ku mukino na Azam FC

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yashyize hanze ibiciro by’amatike yo ku mukino wa CAF Champions League uzayuhuza na Azam FC, aho ihenze iri kugura ibihumbi 900 by’Amafaranga y’u Rwanda, mu gihe iya make ari igihumbi 1.

Ni umukino wo kwishyura mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League uteganyijwe gukinwa kuri uyu wa Gatandatu taliki 24 Kanama 2024 muri Stade Nationale, Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali. Ni nyuma y’uko umukino ubanza wari warangiye Azam utsin igitego 1-0, cyabonetse kuri penaliti ya Johnier Blanco.

Aya matike agaragara ku ikoranabuhanga hifashishijwe kode ya *939# ugakurikiza amabwiriza, yerekana ko aya matike ari byiciro bitandatu[6], aho ihenze iri kugura ibihumbi 900 by’Amafaranga y’u Rwanda, mu gihe iya make ari igihumbi 1.

Icyiciro cya mbere ni imyanya y’ikirenga yiswe “Executive Box”, itike yaho yashyizwe ku giciro kitari kimenyerewe kuko kuharebera uyu mukino bisaba kwishyura miliyoni iburaho ibihumbi 100 byonyine; ibisobanuye ko igura 900,000 Rwf.

Ikindi cyiciro ni “Executive Seat”, ikaba imyanya yungije iyi yo hejuru yo yashyizwe ku bihumbi 100 by’Amafaranga y’u Rwanda.

Ni mu gihe imyanya y’icyubahiro ya VVIP muri Stade Amahoro yashyizwe ku bihumbi 30, VIP biba ibihumbi 10 by’Amafaranga y’u Rwanda.

Ahicara abantu benshi mu gice cyo hasi hari kugura Amafaranga 2,000, naho imyanya yo ku gice cyo hejuru cya Stade Amahoro itike yaho iri kugura igihumbi 1 cy’Amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mukino wo kwishyura uteganyijwe i Kigali, aho Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu] izaba yakiriye iriya Azam FC ifitiye inzika mu mukino wa “Nonaha cyangwa birorere” uzabera kuri Stade Nationale Amahoro ku wa Gatandatu Taliki 24 Kanama 2024 kuva saa Kumi n’Ebyiri [18h00] ku isaha yo mu Rwanda.

APR irakira Azam kuri uyu wa Gatandatu!
Amatike y’Umukino wa APR na Azam agabanyijemo ibyiciro 6!

Related posts

Abakinnyi ba Muhazi United baritsize bemeranya gusubika imyitozo igitaraganya

FIFA yarebye Amavubi ijisho ryiza muri Kanama

Halaand yananiwe kurokora Man City imbere ya Inter Milan ngo akureho agahigo ka Cristiano, PSG itsinda zahize, Ibitego birarumba! UEFA Champions League yakomeje