Mvukiyehe Juvenal agisoza kwishyura Rugende FC yahise ayiha izina rishya

Kuri uyu wa kabiri tariki 24 Ukwakira nibwo Mvukiyehe Juvenal yasoje kwishyura ikipe ya Rugende FC ndetse ahita ayiha izina rya Addax Sport Club.

Mvukiyehe Juvenal usanzwe ari visi Perezida muri Rwanda Premier League Bord nyuma yo kwishyura Company yari ifite Rugende FC mu buryo bwemewe n’amategeko, Ikipe yahise ayiha izina rya Addax Sport Club. Addax isanzwe ari sosiyete ya Mvukiyehe Juvenal, icuruza ibikomoka kuri Peterore.

Tariki 17 Ukwakira uyu mwaka, ni bwo Mvukiyehe Juvenal yemeranyijwe n’ubuyobozi bwari bufite Rugende FC ko agomba kuyigura ndetse agatangira no gushaka uko yazamuka mu cyiciro cya mbere.

Rugende yamaze kuba Addax Sport Club iri mu itsinda rya mbere ry’icyiciro cya kabiri, aho iri kumwe na Rutsiro yari mu kiciro cya mbere mu mwaka w’imikino ushize, ndetse iri tsinda niryo ryoroshye ugereranyije n’irya kabiri.

Rubegesa Hunde Walter wari umuyobozi wa Rugende FC hamwe na Mvukiyehe Juvenal
Ikirango gishya Rugende FC ubu yabaye Addax Sport Club

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda