Musore, itonde! Dore ibimenyetso byerekana ko umukobwa ashaka ko murya akantu

Mu muco nyarwanda ndetse no mu bindi bice byinshi by’Isi, si kenshi umukobwa cyangwa umugore yisanzura ngo avuge ku mugaragaro ko akunda umusore. Hari impamvu nyinshi zituma bigorana, harimo ubwoba bwo kwangwa cyangwa gutekereza ko umusore ashobora kumufata nabi.

Ariko nubwo batabivuga, hari ibintu bimwe na bimwe bigaragaza umukobwa cyangwa umugore ukeneye umusore cyane. Musore, niba wibaza ku mico y’umukobwa uri hafi yawe, dore ibintu by’ingenzi bishobora kukwereka ko agufitiye amarangamutima akomeye:

Ashaka kukuba hafi igihe cyose
Umukobwa ugukunze ahora ashaka kuba hafi yawe. Arashaka kukumva, kumenya aho uri, ndetse rimwe na rimwe akajya ahantu uri nta mpamvu ihari, keretse gusa kuba ari kumwe nawe.

Akubaza ibyawe no mu gihe ufite ibibazo
Iyo ubabaye cyangwa uhangayitse, ni we ubanza kukwegera akakubaza uko wiriwe cyangwa uko umeze. Akubwira amagambo meza yo kuguhumuriza, yerekana ko akwitayeho kurusha abandi bose.

Akureba mu maso yuje urugwiro
Umukobwa ugukunda ahorana amaso ahanga kuri wowe, yareba ukabona harimo icyizere n’ineza. Hari ubwo akureba ukabona atuje, akabanza akishisha ariko ashaka kukwereka ko hari ikidasanzwe akubonyemo.

Yitwara nk’ugira ishyari iyo uri kumwe n’abandi bakobwa
Iyo umukobwa agushaka, ntashobora kwihanganira kukubona uri kumwe n’abandi bakobwa. Ashobora kutabikubwira ku mugaragaro, ariko uza gusanga agukoraho iperereza cyangwa akubaza impamvu wamaranye igihe kinini n’undi mukobwa.

Aharanira guhura nawe kenshi
Yishimira ko muri kumwe. Ni we ushobora kukubwira kenshi ko ashaka ko muganira, ko musohokana cyangwa ko umusure, rimwe na rimwe n’iyo bigaragara ko hari izindi nshingano afite.

Ntazuyaza kuguha inkunga uko ashoboye
Umukobwa ugukunda ntiyazuyaza kukuguriza cyangwa kuguha amafaranga igihe uyakeneye. Hari n’igihe yajya no kuyafata ahandi akuyobore, byose abiterwa n’uko akunze.

Ashaka impamvu yo kukuvugisha
N’iyo nta kintu gifatika amubujije, ashaka uko yagusuhuza, cyangwa kukubaza amakuru ajyanye n’abandi kugira ngo abone aho ahera. Ni bwo uzumva akunze kukwandikira cyangwa kuguhamagara, kabone n’iyo nta kintu gikomeye ashaka.

Musore, niba ubonye ibi bimenyetso, fata umwanya utekereze ku buryo witwara. Ntugapfushe ubusa amarangamutima y’umuntu ugaragaza ko akwiyumvamo mu buryo bw’ukuri.

Related posts

Guca ukubiri n’ uwo mwashakanye ntibivuze gucika intege: Dore impamvu ibyihishe inyuma

Ntugakingure umutima vuba kuko ushobora kuzisanga ahabi! Dore impamvu ubucuti bubanziriza urukundo ari ingenzi

Ese imbuga nkoranyambaga ni zo zerekana urukundo rukomeye?