Musanze:Umugabo  wari wanyoye agatama  yashatse kwivugana uwo bashakanye nyuma y’uko amugiriye inama yubaka urugo  ariko Imana yaje kwigaragaza

Mu Mudugudu wa Bazizane mu Kagari ka Nyonirimawo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 28 y’amavuko watawe muri yombi nyuma yo guhohotera umugore we amutema ku zuru, amuhoye kuba yari amubujije kugurisha isambu yabo batabanje kubyumvikanaho gusa bikaba bivugwa ko yari yanasinze kuko yamutemye avuye mu kabari.

Inkuru mu mashusho

Gusa amakuru twamenye ava aho aya mahano yabereye avuga ko umugore wahohotewe, yari yabujije umugabo we kugurisha isambu yabo kuko batari byabyumvikanyeho aho kugira ngo abyumve agahita ajya mu kabari gutara umujinya.

Bikaba bivugwa ko yagarutse mu rugo yasinze, atongana n’umugore we, ari na bwo yamutemaga ku zuru n’umuhoro akamukomeretsa gusa kubw’amahirwe  bagatabarwa n’abaturage bahise bafata uwo mugabo bakamushyikiriza inzego z’umutekano.

Abaturage bakimufata bakaba babanje kumushyikiriza Urwego rushinzwe kunganira inzego z’ibanze mu by’umutekano rwa DASSO nyuma na rwo ruza kumushyikiriza Urwego rw’ubugenzacyaha RIB ruhita rumuta muri yombi, ubu akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kinigi.

Mu kiganiro n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyonirima, yemeje ayo makuru aho yagize ati “Bivugwa ko umugabo yari yasinze hanyuma kubera ko hari ubutaka umugabo yashakaga kugurisha atabyumvikanyeho n’umugore we, ni cyo cyaba cyarabaye intandaro y’urwo rugomo, umugabo atema umugore we.”

Uyu muyobozi kandi avuga ko uru rugomo rwabaye hakiri kare ari na byo byatumye abaturage babyumva bagatabara kuko umugore yatabaje, ndetse ko nyuma yo gukomeretswa yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kinigi.

Related posts

“Uko twivanye mu mateka mabi byaduhaye ubudasa”-Perezida Paul Kagame

Perezida Kagame yahaye umukoro Minisitiri mushya w’Uburezi 

Gisagara/ Cyamakuza: Bari mu munyenga w’ubuzima buzira umuze nyuma yo kwishyura Mituweli 100%