Mu myaka ibiri iri imbere nta mukene  uzaba ukirangwa mu karere kange, Mayor w’akarere ka Ruhango aravuga ko yiteguye kuvana mu bukene ingo zisaga 3500 zikennye  cyane.

 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, bubifashijwemo n’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere biyemeje kuzahura ingo 3500 zasigaye inyuma mu iterambere kurusha abandi.

Ibi byatangarijwe mu  nama y’iminsi 2  yahuje Inzego z’Akarere  n’abagize Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Ruhango, aho yagarutse ku nzira y’iteranbere ry’abatuye aka karere ndetse n’imibereho myiza yabo muri rusange.

Ni muri urwo rwego hemehwe ko  hagiye guvanwa  abaturage bari mu ngo 3500  bafite ibibazo bitandukanye by’ubukene kandi bagaragara ko batigeze  batera imbere mu birebana n’Imibereho myiza y’abaturage   ubukungu ndetse no kwihaza mu byo bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Umuyobozi w’Akarere  ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko gufasha iyi miryango kugira ngo ivanwe mu bukene  bizashoboka bashingiye  ku miryango irenga ibihumbi 15 bafashaga mu myaka ishize kandi bikaba bagaragara ko hari aho yavuye naho yageze.

Aha niho aboneraho avuga ko abagera ku bihumbi 12 muri abo  babacukije bakaba babasha kwishyurira Imiryango yabo ubwisungane mu kwivuza n’izindi gahunda zizamura imibereho yabo n’iy’imiryango yabo muri rusange.

Yabivuze mu magambo ye bwite avuga ati “Twasanze ingo 3500 arizo tugomba gusindagiza, abo barimo abafite ubumuga n’abandi bageze mu zabukuru  batagira ababitaho. Uyu mwiherero wacu rero ugomba kurangira twagabagabanye abo baturage batishoboye.”

Umuyobozi w’Akarere,  akavuga ko buri mufatanyabikorwa avuga abo azafasha, Akarere ko kakiyemeza kwita no kuzamura abo kiyemeje gufasha.

Perezida wa Komisiyo  y’Imibereho myiza y’abaturage muri JADF, Umubyeyi Albertine avuga ko mu muryango utari wa Leta akorera, basanzwe bita ku rubyiruko rukomoka mu Miryango itishoboye babafasha kwihangira imirimo ari nako ahamya ko ubufasha bwa mbere ari ukwigisha abantu uko bava mu bukene no gukoresha amahirwe yose bahabwa.

Yavuze ati “Inkunga ya mbere tuzabaha ni ukubigisha, ubufasha bw’amafaranga  bukaza bukurikiraho kuko igishoro cya mbere ari ubwenge bwa muntu.”

Leta y’u Rwanda yiyemeje kuzamura abadafite epfo na ruguru ibinyujije muri gahunda  zitandukanye nka Girinka Munyarwanda , VUP , kubakira ababatishoboye ndetse nizindi nyinshi zitandukanye ari nako ishishikariza buri wese gukura amaboko mu mufuko mu rwego rwo guharanira kwigira .

 

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro