Abaturage bo mu karere ka musanze bahangayikishijwe n’umutobe bita umuzefaniya ukomeje gusindisha abawunywa bagata ubwenge ibyo bita kuragira inyoni
Umuzefaniya ni kimwe mu binyobwa bikunzwe mu karere ka musanze , ni umutobe unyobwa umaze icyumweru uteretse mu ndobo ipfundikiye,
umutobe w’ibitoki uba wongewemo amasukari, pakimaya (umusemburo w’imigati bita igitubura).
Uyu mutobe ukaba uri kunyobwa na baturage bo mu karere ka musanze mu mirenge ya Musanze, Kinigi, Muhoza, Cyuve na Shingiro, hakaba hari abaturage barikwinubira ubusinzi buri kugaragara mu bitwa abarokore kuva kumukristo kugeza kuri pastol.
Bakaba bavuga ko benshi bawunywa mu rwego rwo guhisha ko banywa inzoga.
ndetse ko hari n’abajya mu nsengero bamaze gusomaho cyane ko akenshi unyobwa n’abarokore bagera mu nsengero ukabona biyereza kandi baba banyoyeho.
Uwamaze guhaga umuzefaniya ibya Kirisito bimuvamo ugasanga atangiye kurwana n’uwo bashakanye, muri make umuzefaniya nawo uri mu bituma amakimbirane aza mu ngo kandi ugatera ubukene, kuko uwawunyoyeho ahinduka imbata yawo, hari n’abamara kuwunywa ntibatinye kwiyandarika no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa”.
Kayiranga Theobal, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko ibyo batari babizi gusa ngo niba iki kinyobwa giteza umutekano muke bagiye kubikurikirana abakora n’abanywa uwo muzefaniya bahagarikwa kandi yizeza ko bigiye guhagarara cyane ko hamenyekanye aho bikorerwa”.
Mu Karere ka Musanze umuzefaniya uje wiyongera ku nzoga z’inkorano zikunze kuharangwa harimo imbutabuta, umurahanyoni, umumanurajipo, Yewemuntu, Mukubitumwice, Karutare n’izindi izo zose zikaba zifatwa nka bimwe mu bihungabanya umutekano muri zimwe mu ngo z’abazinywa.
Ivomo: Imvahonshya