Musanze Fc yahagaritse abakinnyi batatu nyuma yo gutsindwa umusubirizo. Dore ibyo bashinjwa

Ikipe ya Musanze Fc yamaze gutangaza ko yahagaritse abakinnyi batatu aribo Nshimiyimana Amran, Isiaq na Rurihoshi Heritier.

Aba bose barashinjwa imyitwarire mibi ndetse no gukurura umwuka mubi mu ikipe, biri mu biri gutuma umusaruro urumba muri iyi minsi.

Mu kiganiro Imurora Japhet ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe yagiranye na RWANDAMAGAZINE, ari na yo dukesha iyi nkuru, yemeye ko abo abakinnyi babaye bahagaritswe kugira ngo bitekerezeho.

Ati ” Nibyo koko abo bakinnyi uko ari batatu bahagaritswe mu ikipe kubera ikibazo cy’imyitwarire ndetse ntibari gukorana na bagenzi babo imyitozo. Imyitwarire yabaranze mu minsi ishize ntabwo ari ifasha ikipe kuguma mu mwuka mwiza wo gushaka intsinzi, niyo mpamvu bahawe umwanya wo kwitekerezaho.”

Musanze Fc yatangiye neza shampiyona, ariko magingo aya ntibihagaze neza kuko iherutse gutakaza imikino ibiri iheruka, harimo uwo yatsinzwemo na Mukura Victory Sports 3-2 ndetse n’uwo yatsinzwemo na Etincelles 3-2 nanone.

Musanze Fc iri ku mwanya wa 8 n’amanota 13 mu mikino 9 amaze gukina.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda