Musanze: Dore impamvu nyamukuru yatumye umusore yicwa n’ inshuti ye magara bari birirwanye

Mu Murenge wa Gataraga wo muvKwrere ka Musanze haravugwa inkuru yicamugongo aho umusore w’ imyaka 25 y’ amavuko yishwe n’ inshuti ye magara bari birirwanye.

Amakuru ahari avuga ko bikekwa ko yamuhoye ibihumbi 40 Frw yari yagurishije intama yari yajyanye ku isoko bari kumwe.

Uyu wishwe bamwita Maniraguha Phocas yari atuye mu Mudugudu wa Manjari, mu Kagari ka Murago mu Murenge wa Gataraga , yitabye Imana nyuma yo kujyanwa kwa muganga kubera ibikomere yari yatewe no gukubitwa na mugenzu we witwa Nkurunziza bari inshuti magara.

Aya mahano yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Muatarama 2023 nyuma y’ uko uwamukubise bavanye ku isoko kugurisha intama , bakamwishyura ibihumbi 40 Frw, undi agacura umugambi wo kuyamwambura, Nkurunziza wari wirirwanye na nyakwigendera abizi ko afite ayo mafaranga, yamusabye ko yamuherekeza mu Mudugudu wa Gatovu mu Kagari ka Rwinzovu muri uyu Murenge wa Gataraga, maze bageze ahatari abantu yadukira mugenzi we aramuniga mpaka amusize ari intere, Nyuma yaje gutabarwa n’abaturage bamujyana kwa muganga ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Mutarama 2023, aza gushiramo umwuka.

Umubyeyi wa nyakwigendera aganira na RADIOTV10 dukesha iyi nkuru, yavuze ko ubwo umwana we yajyanaga n’uwo wamukubise, yari azi ko bagiye bisanzwe kuko bari basanganywe, ntamenye ko agiye kumugirira nabi.Ati “Icyo nasaba ubuyobozi ni uko na we yamuzira nkuko yanyiciye umwana.”

Herman Micomyiza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga, yemeye amakuru y’ubu bugizi bwa nabi, bwakozwe n’uwashatse kumukuramo amafaranga.Ati “Uwo muntu yari asanzwe n’ubundi adafite ingeso nziza, muri macye ni igisambo, yashatse kumwaka amafaranga rero barayarwanira, ni uko igisambo kiramwangiza mu ijosi kimusiga arembye kiriruka. Uwakomerejwe byamuviriyemo kwitaba Imana.”

Uyu muyobozi yavuze ko muri aka gace koko hajya havuka udutsiko nk’utu tw’abagizi ba nabi, ariko ko iyo ubuyobozi bubimenye bwihutira kudusenya kugira ngo tudakomeza guhungabanya umutekano w’abaturage.

Abaturanyi b’uyu muryango na bo bavuga ko uyu wishe mugenzi we akwiye kubiryozwa by’intangarugero kuko muri aka gace hari abagizi ba nabi batega abahisi n’abagenzi bakabambura ibyabo, Umwe muri abo yagize ati “Kuko ba Midugudu bafite ayo malisiti bayafite bazi abo bagizi ba nabi, bazafashe ubuyobozi, noneho bubategeke kuko ntabwo bari hejuru y’amategeko.”

Ushinzwe umutekano muri uyu Mudugudu, na we yagize icyo avuga ku mutekano mucye ukomeje kuharangwa, ati “Icyo turi gusaba ni uko abantu bari gukora amabi ameze atyo babe bashyikirizwa ubutabera, bubakanire ikibakwiye, kuko abaturage bo twararembye, kandi hari igihe ushobora kubatanga nk’umuyobozi yaramuka amenye ko ari wowe wamutanze na we ukaba wabigenderamo.”

Related posts

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.