Musanze: Abaturage barakubitwa nyuma y’ uko abantu bigabije amasambu yabo bacukuramo amabuye y’ agaciro , ny’ irikirombe arimo gushakishwa

 

Musanze: Abaturage batuye muri ako Karere bahangayikishijwe n’ abantu bigabije amasambu yabo bacukuramo amabuye y’ agaciro ngo kuko iyo bashatse kubatesha barakubitwa.

 

Ibi byatangajwe n’ abamwe mu bantu bafite imirima n’ amasumbu mu Kibaya cya Gatare ngo nta muntu n’ umwe ushobora guhirahira akandagizemo ikirenge ngo byibura bahinge kuko n’ iyo ubigerageje ukubitirwamo.

Umuturage ufite umurima aho wahinduwe ikirombe mu magambo ye yagize ati”

Umwe mu bahafite umurima yagize ati “Imirima yacu bayigabije ku ngufu bayihindura ibirombe bacukuramo amabuye y’agaciro.

Ubu ntawe ushobora kuhahinguka ngo ahinge abe yateramo n’igishyimbo cyangwa indi myaka kuko bayigize iyabo ku ngufu.

Twageze n’aho tubinginga ngo byibura tuyibagurishe baduhe amafaranga badutera utwatsi. Ubu tubayeho twenda kwicwa n’inzara byitwa ko dufite imirima yakaturengeye yigaruriwe n’abo bacukuzi ngo baba bayishakamo zahabu”.

Ibi kandi bikorwa n’ abakora ubwo bucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro byemejwe n’ umukuru w’umudugudu wa Gatare giherereyemo, uyu muyobozi ngo nawe yigeze kuhakubitirwa n’ abo bacukuzi ubwo yari agerageje kubahagarika. Yagize ati: Abahacukura baba benshi babarirwa mu Magana, kandi bakabikora ku manywa y’ihangu ntacyo bikanga. Mu gihe bamwe baba bari mu bikorwa byo gucukura, mu misozi ihakikije, hejuru haba harimo ababacungira ko nta muntu uza akaba yahabasanga, Njye na Komite tuyoborana twagerageje ibishoboka mu kubikumira ariko nsanga imikemurirwe ya kiriya kibazo irenze ubushobozi bwacu, ndetse yewe n’ubwo haza itsinda ry’abantu 100 bagambiriye kubakumira ntibabishobora. Ari ibishoboka hakwitabazwa imbaraga z’inzego zishinzwe umutekano cyangwa inzego nkuru z’Igihugu, akaba arizo ziza kubahagarika kuko zo byibura ziba zifite icyo gitinyiro”.

Icyo kibaya cya Gatare gihuriweho n’Umurenge wa Muhoza ndetse n’Umurenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze.

Abacukura ayo mabuye y’ agaciro mu mirira y’ abaturage benshi biganjemo abasore n’abagabo baba bigabyemo amatsinda, bacukura bifashishije ibikoresho gakondo nk’amasuka, amapiki n’ibitiyo, amabase n’ibijerekani badahiramo ibyo baba bakuye mu bisimu bahacukuye.

 

Ramuli Janivier , Umuyobozi w’ Akarere ka Musanze, nawe ari mubemeje aya makuru aho yagize ati “Kiriya kirombe gicukurwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi na nyiracyo ntaramenyekana.

Uyu muyobozi akomeza agira ati”‘Mu kugerageza gucukumbura ngo tumenye amakuru nyayo acyerekeyeho, twakoze urutonde rw’abantu bagera ku 10, turushyikiriza Polisi na RIB ngo zigenzure neza habe hamenyekana amakuru nyayo y’abihishe inyuma ya buriya bucukuzi butemewe. Ni ibintu tugikoraho kandi twizeye ko bosarangira hagize ufatwa”.

Amakuru kandi avuga ko uretse abaturage bahangayikishijwe n’imirima yabo yigaruriwe n’abayihinduye ibirombe bicukurwamo ayo mabuye y’agaciro, ngo n’ubuzima bw’abahacukura ayo mabuye ngo buteye inkeke kuko babikora batanikingiye imyambaro yabugenewe.

 

Abo bacukura ayo mabuye yagaciro ngo bakoresha ibikoresho gakondo mu gucukura ndetse n’imiterere yaho ubwayo ikaba ishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, kubera ibisimu bagenda bahacukura bifite ubujyakuzimu burenga metero umunani, hakaba n’ibiba birimo n’amazi y’ibiziba.

 

 

Ivomo: Kigali today

 

Related posts

Perezida Kagame yavuze ku rubyiruko rujya ku mbuga nkoranyambaga rukambara ubusa

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza