Murungi Sabin yongeye kugaragara nyuma y’igihe atagaragara mu kiganiro abamukunda bongeye guhuza ibiganza bakoma amashyi

Murungi Sabin yakoze ikiganiro ku muyoboro wa YouTube Channel ashimira abakunzi be bari bamutegereje muri iki gihe yari mu mvune ashimira by’umwihariko umugore we bamaranye imyaka itandatu, yagaragaye kuri uyu wa Gatandatu tariko 19 Ukwakira 2024.

Sabin kandi yavuze ko uburyo yakoraga ibiganiro bugiye guhinduka aho yavuze ko agiye  kujya abikora mu buryo bugaragara ndetse akaganira n’abatumirwa ku mpande zose z’ubuzima.Ati:”Abantu badukunda , ndabashimiye cyane kandi nzi neza ko uyu munsi muzi neza impamvu mwishimiye ku mbona imbona nkubone. Tugiye guhindura uburyo twakoraga , tuzajya dutumira abantu batuganirize ku buzima busanzwe , ubukungu n’ibindi”.

Murungi Sabin yashimiye byimazeyo umugore we bashakanye ahama ko ari umwe mu bantu bamubaye hafi kugeza magingo aya.Ati:”Ndashimira abantu bose ariko by’umwihariko ndashimira umugore twashakanye , umugore wanjye nkunda tumaranye imyaka itandatu (6) tubana mu rugo mu buryo bwemewe n’amategeko na Nyagasani twamushyize imbere ndamushimira. Tumaranye imyaka 11 dukundana, kandi nibishoboka nzamuzana (kuri YouTube) kuko ni umuntu w’ingenzi kuri njyewe”.Yakomeje avuga ko urugendo rwe rwo mu itangazamakuru azarugarukaho mu bihe bitandukanye na cyane ko yahinduye uburyo bwo gukora. Sabin yakomeje kugaruka ku cyo kuba atatangwa n’ibintu bishobora gusenya umuryango Nyarwanda ndetse avuga ko ibyo ari ururimi atumva.Murungi Sabin yongeye kugaruka mu kazi asanzwe akora nyuma y’amakuru mabi yamuvuzweho bigatuma ibikorwa bye byose bisa n’ibihagaraye kuko yari arwaye nk’uko yabisohoye mu itangazo yageneye abakunzi be.

UKO YOUTUBE CHANNEL YE YASHATSE GUSHYIRWA HASI ARIKO AKABURANA.

Murungi Sabin yavuze uburyo yashatse gukora cyane afatanyije n’abantu batandukanye ariko bikarangira YouTube Channel abagizi ba nabi bashatse kuyishyira hasi binyuze muri ‘Reporting’ ku buryo ngo hari n’ubwo byamusabye ku jya kuburana muri Amerika yifashishije umunyamategeko usanzwe akorana na Google bikamutwara amafaranga menshi ariko akabikora kugira ngo asubirane umuyoboro we wa YouTube.

Yagize ati:”Iyi ni YouTube Channel natangiye muri 2018 ariko muri 2019 ntangira guhura n’ibibazo bitandukanye kuri yo ndwana n’abantu ntazi barayi ripotinga, aho yagombaga kuva ku murongo byanarangiye , dushaka umunyamategeko muri Amerika usanzwe ukorana na Google ntanga amafaranga menshi , umugore aramfasha. Hari byinshi ndwana nazo hari izo muzi nizo mutazi , ariko umufasha wanjye yarahabaye”.Yakomeje agira ati:”Nubona umugore cyangwa umugabo uri gutera imbere uzamenye ko  hari umuntu uri kumusunika”.

UKO MURUNGI SABIN YENDAGA KUBA PADIRI

Benshi mu bazi Murungi Sabin, banazi uburyo agaragara uburyo yitwara byose bigaragaza ubwitonzi budasanzwe n’ubugwa neza. Murungi Sabin, utajya akuramo ishapure , yavuze ko habuze gato ngo abe Padiri.Ati:”Nakuze nkunda gusenga, ntozwa gusoma ishapure nk’uko Dj Brianne yabibabwiye. Nakuze dutozwa gusenga, dutozwa kuvuga ishapure, nabaye Umuhereza (Muri Kiliziya) kuva ndi mu mwaka wa Gatatu mu mashuri abanza, kugeza nko mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye. Habuze gato ngo mbe Padiri sinzi niba iyi Channel nari kuzayifungura”.

Sabin yanavuze uburyo umuryango yashatsemp ari umugisha kuri we kuko , kuva yatangira umwuga w’itangazamuru kugeza ubu.

ICYO MURUNGI SABIN YISHIMIRA KUVA YATANGIRA GUKORA KURI YOUTUBE CHANNEL YE ISIMBI TV.

Sabin avuga ko hari abantu benshi yafashije, abana bagiye kwiga, abariye , ababonye imiryango yabo , bikaba ari byo yishimira cyane.Yagize ati:”Njye namwe mu gihe tukiri kumwe, tuzakora ibintu byinshi cyane. Muzi abantu twafashije , muzi abantu bagaburiwe, muzi abantu bagiye ku ishuri , tugomba no kuzakome. Muzi abantu bakize ibikomere, muzi abantu babonye imiryango ari na cyo kintu kinakomeye mu bintu nakoze byose”.

Yakomeje agira ati:”Abantu babonye imiryango hano, abantu bahuye n’abavandimwe, abantu bariye ,.. Buriya ikigeragezo cya mbere kibaho ku Isi ni inzara atari bimwe by’ubutekamutwe ,niwumva umuntu ataka inzara uwo muntu uzamwumve. Rero hano haje abantu benshi, abantu babuze amafaranga y’ishuri, abantu babuze uko bishyura inzu, ababuze kirengera bigakemurwa namwe”.

Murungi Sabin avuga ko abantu bose yakiriye banyuze kuri Numero ye nta mafaranga bamuhaga uretse kuyaha uyakeneye aribo bayamwihereye. Yavuze ko nta mafaranga yigeze yakira y’abantu bagenewe ubufasha ngo ayarye.

YASABYE URUBYIRUKO KWIRINDA KUJYA RUHUBUKA AHUBWO RUKIGIRA KUBYO ABANTU BASHYIRA KU MBUGA NKORANYAMBAGA.

Murungi Sabin atariye indimi, yavuze ko hari abantu bahubuka , bagatukana mu buryo butari bwiza kandi nyamara abashyize ibintu ku mbuga nkoranyambaga bafite icyo bashakaga. Ati:”Hari abantu baza hano bagatukana nyamara batazi uwapfuye. Ahari umuntu runaka yashyize hanze ibintu, ukwiriye kubanza kwibaza uti kuki yabihashyize Ese ni ibyo kwishimisha cyangwa hari icyo akuramo? Nusanga hari icyo akuramo wicare nawe byige , umuhamagare cyangwa umwandikire”.Yakomeje atanga urugero kuri Nameless Camposs nyiri Afrimax TV , avuga ko mbere bagataga umwanya wabo bakiga ibintu bishya bagamije kwiteza imbere ariko ubu ngo ababazwa no kubona urubyiruko rufata umwanya wo gutukana aho kwiga icyo rwakoresha imbuga nkoranyambaga na internet ihari.

Murungi Sabin avuga ko afite gahunda ndende , yo gukomeza gutegura YouTube Channel ye irimo Studio azerekana mu minsi iri imbere.Iki kiganiro cya Murungi Sabin , cyibanze cyane ku kwigisha abantu , urubyiruko no kuvuga mu marenga ku byo bamuvuzeho n’amashusho  yagiye hanze , agashimangira ko umuntu nkawe wize ufite amashuri, nta mwanya yabona  wo gusubizanya na cyane ko ari ibintu umuntu atakora imyaka runaka.

MURUNGI SABIN YASHIMIYE TIDJARA KABENDERA WASIGARANYE YOUTUBE CHANNEL UBWO YARI ARWAYE.

Ati:”Kuva muri 2009 kugeza uyu munsi,Tidjara ni umuntu udasanzwe (wa Dange). Ni inshuti yanjye magara. Mwarabibonye ukuntu yamfashije, gusa aza gufata ingendo ajya muri Tanzania, ubu ashobora kuba yagiye mu Bushinwa ariko abantu bagatangira guhimba”.Ikiganiro yakirangije ashimira abantu bose bakorana nawe ndetse abwira abantu be ko agiye kujya agaragara kuri Camera.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga