Muri Ruhango abagore bararira ayo kwarika nyuma yuko abagabo baho batangiye icyo bise isaranganya mubiri

Abagore bo mukarerere ka Ruhango mumurenge wa Kabagari mukagari ka ruhembe, baratabaza ubuyobozi nyuma yuko abagabo babo batangiye icyo bise isaranganya mubiri aho usanga umugabo umwe aba afite umugore umwe ariko akaba anafite inshoreke zindi aba bagabo bakaba babyita ko ari uburyo bwo gusaranganya umubiri ngo kuko abagabo ari benshi kurusha abagore muri kano gace.

Ikikibazo kitavugwaho rumwe n’abatuye muri akagace ntibahwema guhora baburana. ubwo umunyamakuru wa kglnews yageraga muri akagace yasanze abaturage bari mugisa nimirwano aho bashwanaga byahato na hato bapfako abagabo babo baba basangiza abagore benshi umubiri umwe aho aba bagabo bisobanura ko ibi bakora ari nkogutanga umusanzu mugihe ngo abagore n’abakobwa bakomeje kuba benshi bikaba birushaho kugorana kuba aba bagab bashaka umugore umwe.

Umuturage witwa IZABINYIBUKA Felecienne mugahinda kenshi yazamuye ijwi avuga ko arega umuturage witwa Mushimiyimana Vestina ngo wamutwariye umugabo ariko yagerageza kubivuga uyumugore akaba akubitwa n’uwo yita inshoreke y’umugabo we ndetse kubwe akaba abibonamo ihohoterwa ry’indengakamere ngo kandi bitagakwiriye ko umuntu yahohotera undi. uyumuturage witwa Mushimiyeimana Vestina nawe yiregura avuga ko atigeze atwara umugabo w’abandi ko ahubwo nawe arenganwa azizwa ubusa ngo kuko umugabo atari umwana batwara mukiziriko ngo bamwerekeze aho bashaka.

Mubuhamya bwatanzwe n’abaturage bemeza ko uyu IZABINYIBUKA koko ari kurengana ngo kuko yabwiwe n’uyu mukeba we ko atazigera yongera kuryamana n’umugabo ngo kuko uyumugabo atazigera ashobora kwikura munzara za Mushimiyimana Vestina ngo nawe yamubonye amukeneye.

Uyumugabo yatangaje ko we agerageza gusaranganya aba bagore bose umubiri we ko ndetse yabyiyemeje ko azatunga abagore bagera kuri ba2 ngo kandi bose akaba abakunda kimwe ngo ariko umugore mukuru akaba agira icyo we yagereranije no kwikunda no kumva yamwiharira wenyine ngo kandi bitashoboka mugihe yiyemeje kubasaranganya.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro