Live Kylian Mbappe yeretse Messi ko intare ishaje irya ibyatsi amutanga gukora agahigo gakomeye

Umufaransa ukinira ikipe y’igihugu cy’u Bufaransa na Parissaint Germain Kylian Mbappe yeretse uwari kizigenza muri Ruhago Lionel Messi ko amaze gusaza ndetse uyumwana w’imyaka 23 atsinda igitego cye cya 6 yaje yishyura kuri penalty ariko nyuma y’umunota 1 n’amasegonda 53 uyumusore akaza guhita atsinda igitego cya7 cyo gushimangira ko ikipe y’igihugu y’ubufaransa igomba kugaruka mumukino uko byagenda kose ndetse ahita aca kuri Kizigenza Lionel Messi banganyaga ibitego bi 5 mbere yuko umukino utangira.

Uyumusore ugaragaza impano idasanzwe ukunda gutangaza ko mumaso ye umukinnyi wambere ku isi ari Cristiano Ronaldo utakiri muri irirushanwa kuko ikipe ye yaje kuba isezererwa muri kimwe cya4 itsinzwe na Marroc, uyumusore aherutse gutangaza ko agomba gukora ibyo umukinnyi afana yagombaga gukora ndetse abamufana bose akaba yabaha ibyishimo bingana nkibyo Ronaldo yagombaga kuba yabaha ndetse anabwira abafana ikipe y’igihugu y’abafaransa ko irijoro bagomba kurara banezerwe.

Ikipe y’igihugu y’abafaransa yitwaye neza cyane ibasha kwishyura ibitego bigera kuri 2 yari yatsinze ndetse bituma igaruka mumukino ndetse inabasha kwereka ikipe y’igihugu ya Argentine yahabwaga amahirwe na benshi ko uburafasa atari ikipe yo gukinishwa ndetse bagaragaza ko ikigikombe cy’uyumwaka nacyo bagishaka nkuko batwaye igikombe cy’isi giheruka.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda