Muri APR FC bari kubyina izamazamuka nyuma y’abakinnyi bayo yari imaze iminsi idafite bagarutse bafite intego yo gufasha Ikipe yabo kubona ibikombe 2 bigikinirwa

 

Ikipe ya APR FC nyuma y’iminsi itari micye ikumbuye abakinnyi bayo bari bamaze igihe mu imvune bongeye kuraguka bameze neza.

Hashize igihe kirenga ukwezi ho Gato, APR FC idafite umukinnyi ukina nka myugariro wo hagati Buregeya Prince ariko kuva yagenda iyi kipe ntabwo yakomeje kwitwara neza kuko n’uwo bakinanaga Niyigena Clement ntabwo byahise bimworohera yahise agira uburwayi.

Ku munsi w’ejo hashize ubwo ikipe ya APR FC yakomezaga imyitozo yitegura umukino ifite muri iyi wikendi, Buregeya Prince ndetse na Niyigena Clement bagarutse mu myitozo kongera gufasha iyi kipe hatagize igihinduka muri iyi wikendi bombi bashobora gukoreshwa.

Mu butumwa bazanye bavuga ko iyi kipe ya APR FC mu mikino isigaye ngo igikombe kibone nyiracyo, bagiye kuyifasha uko bikwiye kose kugirango ibashe gutwara igikombe cya Shampiyona ndetse n’igikombe cy’amahoro bazakinamo na Kiyovu Sports muri 1/2.

Ikipe ya APR FC iheruka gutakaza amanota 2 muri Shampiyona ubwo yanganyaga n’ikipe ya AS Kigali, Tariki ya 7 Gicurasi 2023 irakira ikipe ya Espoir mu mukino uzaba utoroshye kubera umwanya Espoir FC iriho nubwo yamaze kumanuka kugeza ubu.

APR FC kugeza ubu iri kumwanya wa gatatu n’amanota 54 aho irushwa inota rimwe n’ikipe ya Rayon Sports ifite amanota 55 ikaba irushwa amanota 3 na Kiyovu Sports iri kumwanya wa mbere kugeza ubu n’amanota 57 bivuze ko igikombe, izi zose ziracyafite amahirwe yo kucyegukana.

 

 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda