Munyangaju Aurore yakoze ihererekanyabubasha na Nyirishema Richard wamusimbuye mu Biro bya Minisiteri ya Siporo [AMAFOTO]

Nyirishema na Munyangaju bakoze ihererekanyabubasha!

Minisitiri wa Siporo mushya, Nyirishema Richard n’ucyuye igihe, Munyangaju Aurore Mimosa bakoze ihererekanyabubasha mu gikorwa cyabereye ku Cyicaro cya Minisiteri ya Siporo, i Remera mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kabiri taliki 20 Kanama 2024.

Ni nyuma y’itangazo ryo ku wa Gatanu taliki 16 Kanama 2024, ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe rishyiraho abaminisitiri muri Minisiteri zitandukanye, aho mu mpinduka eshatu harimo n’iyi yo muri Minisiteri ya Siporo, MINISPORTS.

Iri tangazo ryerekenaga ko Munyangaju Aurore Mimosa wari Minisitiri wari waragiyeho taliki 5 Ugushyingo 2019 yakorewe mu ngata na Nyirishema Richard wari usanzwe ari Visi Perezida w’Ishyirahamwe w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda [FERWABA].

Nyuma y’igihe gito atorewe kuyobora Minisiteri ya Siporo, Nyirishema Richard yarahiriye izi nshingano yasimbuyeho Munyangaju Aurore Mimosa wari uzimaranye imyaka itanu, kuri uyu wa Mbere taliki 19 Kanama 2024 hamwe n’abandi baminisitiri 21, Abanyamaganga ba Leta 9 n’Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyiborere, RGB, Dr. Uwicyeza Doris Picard, mu muhango wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, i Kigali.

Icyari gisigaye kwari ugushyikirizwa inyandiko zose no guhabwa Ibiro ku mugaragaro.

Iki gikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri kitabiriwe n’abanyamuryango batandukanye b’iyi Minisiteri biganjemo abayobora za Federasiyo ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.

Usibye kuba Nyirishema yarabaye umuyobozi wungirije muri Federasiyo ya Basketball mu Rwanda, Nyirishema Richard yari umwe mu bayobozi w’umushinga wa Water Supply and Isoko y’Ubuzima Project mu cyita ‘Water For People’.

Uyu muyobozi mushya asanzwe afite impamyabumenyi mu bijyanye n’ubwubatsi n’ikoranamubanga mu bidukikije [Bachelor’s degree in Civil Engineering and Environmental Technologies] yakuye mu cyari [Kigali Institute of Sciences and Technologies] muri 2003.

Nyirishema na Munyangaju asimbuye!
Nyirishema na Munyangaju bakoze ihererekanyabubasha!
Nyirishema yahawe ku mugaragaro Ibiro bya Minisiteri ya Siporo!
Umuhango w’Ihererekanyabubasha witabiriwe n’abanyamuryango ba MINISPORTS!
Ifoto y’Urwibutso nyuma y’iherekanyabubasha!
Minisitiri Nyirishema kimwe n’abandi, yarahiye kuri uyu wa Mbere!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda