Mumuhango wabaye mu ibanga rikomeye cyane umuhanzi Sintex yasezeranye mu mategeko

Umunsi wo kuwa kane ni umunsi benshi bakunze gusezeraniraho imbere Y’amategeko, ninako uyumunsi byangenze kumuhanzi w’icyamamare hano mu Rwanda.

Kuri Uyu wa Kane tariki 24 Kanama 2023, nibwo Arnold Mpazimpaka uzwi nka Sintex yasezeranye n’umukunzi we witwa Chadia usanzwe atuye Canada, uyu muhango ukaba wabereye mu murenge wa Kimironko.

Ni umuhango witabiriwe n’abantu 10 kumpande zombi, barimo inshuti n’imiryango ya Sintex na Chadia, ndetse buri muntu waruri muri uyu muhangao akaba yabujijwe gufata amafoto n’amashusho kubw’umutekano w’umuhanzi Sintex.

Mbere y’uko ajya mu Murenge, Sintex yasangije abamukurikirana amafoto arikumwe n’umukunzi we Chadia ayaherekeresha indirimbo ya Kenny Rogers yitwa If you Want to Find Love.

Chadia umukunzi wa Sintex ntago azwi Cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda, gusa uyu mukobwa asanzwe atuye muri Canada ndetse bikavugwa ko atunze akayabo k’amafaranga menshi.

Uyu muhanzi akaba yaramamaye mundirimbo zigiye zitandukanye zakunzwe nabatari bake zirimo nka Karitsiye, Calculator, Hand of God Yeyeye n’izindi zitandukanye.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga