Mukura yaraye inkera y’imihigo inimika abakapiteni bashya [AMAFOTO]

Mukura yaraye inkera ivuga intego zayo ndetse itora ba kapiteni!

Abatoza, abakinnyi n’Abayobozi ba Mukura Victory Sport et Loisirs baraye bahuye baraganira baranasangira mu gikorwa ngarukamwaka cyitwa “Umugoroba w’Imihigo”, kikaba n’igikorwa cyagaragarijwemo intego iyi kipe ifite muri uyu mwaka w’imikino, habaho n’umwanya batoreyemo abakapiteni bashya.

Muri iki gikorwa cyabaye mu mugoroba wo kuri uyu wa Mbere taliki 12 Kanama 2024, abayobozi bakiriye abakinnyi bashya baje muri Mukura uyu mwaka, maze abatoza n’Abakinnyi bahigira imbere y’ubuyobozi ko uyu mwaka w’imikino wa 2024/2025 ikipe ya Mukura Victory Sport et Loisirs igomba gutwara igikombe kimwe muri bibiri bikinirwa imbere mu Rwanda

Mukura Victory Sport yahigiye Igikombe cya Shampiyona cyangwa icy’Amahoro, yemeje Umunyezamu w’Umunya-Ouganda, Nicolas Ssebwato nka Kapiteni wayo mushya. Ssebwato waciye agahigo ko gutsinda ibitego bibiri mu mwakaw’imikino, azungirizwa na Muvandimwe Jean Marie Vianney wayigezemo avuye muri Rayons Sports.

Kapiteni wa gatatu yagizwe Vincent Adams wagarutse muri iyi kipe nyuma yo gukinira muri Bugesera ndetse na Iradukunda Elie ‘Tatou’ uherutse gutorwa n’umukinnyi mwiza mu mwaka ariko mu bakiri bato.

Muri uyu mugoroba w’imihigo wahuje abakinnyi, abatoza n’abayobozi ba Mukura Victory Sport et Loisirs kuri uyu wa Mbere kandi hakiriwe abakinnyi bashya iyi kipe yaguze. Abayobozi bijeje abakinnyi n’abatoza ko ntacyo bazababurana haba mu buryo bw’amikoro ndetse n’ibitekerezo.

Mukura VS izafungura Shampiyona yesurana na Gasogi United kuri uyu wa Kane taliki 15 Kanama 2024 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Mukura yaraye inkera ivuga intego zayo ndetse itora ba kapiteni!
Perezida wa Mukura, Nyirigira Yves ayoboye inkera!
Umutoza Lotfi aratanga icyizere!
Ssebwato, Muvandimwe, Adams na Tatou bagizwe abakapiteni!
Mukura irahiga gutwara kimwe mu bikinirwa mu Rwanda!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda