Mukura Victory Sports yashyiriweho akavagari k’amafaranga kugira ngo izanyagire APR FC

Ikipe ya Mukura Victory Sport yashyiriweho agahimbazamusyi kugirango babashe gutsinda ikipe ya APR FC mu mukino w’umunsi wa 11.

Kuri iki cyumweru ku isaha ya Saa cyenda z’amanwa harakomeza imikino y’umunsi wa 11 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda uraba watangiye uyu munsi kuwa Gatandatu, muri iyo mikino utegerejwe n’abenshi ni urahuza APR FC na Mukura Victory Sport.

Uyu mukino urabera kuri Sitade ya mpuzamahanga ya Huye, wakaniwe cyane n’abakunzi ba Mukura babarizwa mu karere ka Huye. Muri uko gukanira hari amakuru KGLNEWS yamenye guturuka mu bakunzi b’iyi kipe, ngo nuko hari umukire washyiriyeho abakinnyi ba Mukura ibihumbi 60 buri umwe mu gihe batsinze ikipe ya APR FC.

Aya mafaranga yashyizweho n’umuntu ukunda Mukura Victory Sport siyo gusa, Ahubwo biranavugwa ko n’ubuyobozi bw’iyi kipe bwashyizeho andi mafaranga nubwo yo atigeze ashyirwa hanze ngo atangarizwe abantu.

Uyu mukino wa APR FC na Mukuru Victory Sport, ibiciro byo kwinjira bizaba ari 2000 ahasanzwe hose, 3000 Ahatwikiriye, 10000 muri VIP ndetse n’ibihumbi 20 muri VVIP.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]