Mukura ihiritse Rayon Sports ku mukinnyi yizaniye wari inyenyeri i Burundi

Fred Niyonizeye watowe nk'umukinnyi wahize abandi i Burundi, Mukura VS yamupapuye Rayon Sports

Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs yamaze gusinyisha Fred Niyonizeye wari warahembwe nk’umukinnyi wahize abandi muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Burundi akinira Vital’O FC.

Ni Umukinnyi Rayon Sports yari yarazanye kuri uyu wa Gatatu taliki 11 Kamena 2024 ngo imusinyishe ariko ibibazo byo kutumvikana ku mafaranga n’igihe azatangirwa gikerereza iyi gahunda.

Amakuru yizewe KglNews yahawe n’umwe mu bari Buyobozi bwa Mukura VS ni uko uyu mukinnyi yamaze gusinyira iyi kipe ibarizwa mu karere ka Huye.

Amakuru kandi yamaze kuba giseseka mu bitangazamakuru by’i Burundi yemeza ko uyu Fred Niyonizeye amaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Mukura, gusa aracyari mu mujyi wa Kigali ntaragera i Butare.

Ikipe ya Mukura VS yahaye Niyonizeye Fred ibyo yifuzaga maze na we ntiyatinda gutereka umukono ku masezerano.

Igiteye inkeke kuri Rayon Sports, ni uko Mukura mu bihe bya vuba cyane ishobora kuba yanasinyisha Frank NDUWIMANA bazanye bavanye mu Murwa Mukuru w’Ubucuruzi, Bujumbura w’u Burundi.

Uyu Frank NDUWIMANA we yakiniraga ikipe ya Musongati akaba na we yari mu bitwaye neza muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Burundi, kuko yaje ku mwanya wa gatatu mu batsinze ibitego byinshi muri 2023/2024.

Ni inyuma ya Maniriho Destin watsinze ibitego 22 na Ndarusanze Jean Claude “Lamba-Lamba” ufite 21, hagakurikiraho Frank Nduwimana wagize ibitego 18.

Fred Niyonizeye watowe nk’umukinnyi wahize abandi i Burundi, Mukura VS yamupapuye Rayon Sports

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda