Mukura Day 2024: Mukura yatumiye Rayon Sports, iba ikipe ya kabiri ikoze ibi birori mu Rwanda

Ikipe ya Mukura Victory Sports Et Loisirs yatumiye Rayon Sports ku munsi wayo yise “Mukura Day 2024” uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, taliki 10 Kanama 2024 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Ni umunsi w’ibirori iyi kipe yo mu karere ka Huye iteguye igamije kumurikira abakunzi bayo abakinnyi bashya n’abasanzwe iba izifashisha mu mwaka w’imikino mushya, abafatanyabikorwa, abaterankunga, kumurika imyambaro y’ikipe, imishinga, ndetse n’intego ngari ziba zigiye kuranga ikipe mu mwaka wose.

Ni ku nshuro ya mbere ibirori nk’ibi bya Mukura Day bigiye kuba, icyakora mu mwaka ushize habaye ibisa na byo ubwo iyi kipe yizihizaga imyaka 60 imaze ibayeho. Uwo mwaka yari yatumiye Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC birangira amakipe yombi anganyije 0-0.

Kuri iyi nshuro, ikipe ya Mukura yatumiye ikipe ya Rayon ngo yongere ibirungo muri uyu munsi ndetse nta gihindutse bagomba mu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, taliki 10 Kanama 2024 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Iyi kipe ibaye iya kabiri mu Rwanda ikoze ibi birori ngarukamwaka nyuma ya Rayon Sports imaze imyaka 6 ibikora kuva muri 2018, utabariyemo umwaka wa 2020 kubera impamvu z’icyorezo cya COVID-19 cyacaga ibintu mu Isi y’icyo gihe.

Mukura VS&L yateguye Mukura Day itumira Rayon Sports!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda