Imikino Olympique: Amakipe abiri yo muri Afurika yahuye n’uruvagusenga

Misiri yasezerewe mu mataha!

Amakipe y’Ibihugu bya Maroc na Misiri yari yitwaye neza agera muri ½ cy’irangiza, yasezerewe mu Mikino Olympique ya 2024, nyuma yo kuyobora umukino ariko akaza gutsindirwa mu minota ya nyuma.

Kuri uyu wa Mbere taliki 05 Kanama 2024, mu murwa mukuru, Paris w’u Bufaransa hakomezaga imikino ya ½ cy’irangiza mu Mikino Olympique muri ruhago [y’abatarengeje imyaka 23].

Amakipe abiri y’Ibihugu bya Maroc na Misiri yari yahagarariye Afurika neza abasha kugera muri ½ cy’irangiza, mu gihe ku rundi ruhande Ibihugu by’u Bufaransa na Maroc by’i Burayi na byo byari byahageze.

Umukino wa mbere wabereye kuri Stade Orange Velodrome, aho Maroc yari yakiriye Espagne mu mukino warangiye Espagne yerekeje ku mukino wa nyuma imaze gutsinda ibitego 2- iturutse inyuma.

Rutahizamu Soufiane Rahimi wa Maroc yari yafunguye amazamu ku munota wa 37 kuri penaliti, uyu ahita yuzuza ibitego 6 mu mikino itanu yakinnye. Ku munota wa 66, Fermín López usanzwe ukinira FC Barcelona yagomboreye Espagne, biba 1-1, yuzuza ibitego 4 mu mikino 5.

Habura iminota itanu ngo umukino urangire, Fermín López yongeye kuzamura umupira mwiza kwa Juanlu Sanchez maze Espagne ibigira 2-1, Maroc isezererwa ityo.

Ku rundi ruhande, kuri Stade Groupama [Stadium], u Bufaransa bwari bwahakiririye Misiri, mu mukino iyi kipe y’i Cairo yayoboye kuva ku munota wa 62 ubwo Mahmoud Saber yafunguraga amazamu, kugera ku munota wa 83 ubwo rutahizamu wa Crystal Palace yo mu Bwongereza, Jean-Philippe Mateta yagomboreraga u Bufaransa ku mupira mwiza yahawe na Michael Olise, biba 1-1.

Hahise hongerwaho iminota 30 nyuma kirangiza isanzwe y’umukino bakigwa miswi 1-1. Ku wa 92, Omar Fayed wa Misiri yeretswe ikarita itukura, maze Abafaransa bayobanamo icyuho.

Ku munota wa 99, Jean-Philippe Mateta yongeye abigira 2-1 nyuma y’umupira yari ahawe na Kilian Sildillia. Byari mbere y’uko Michael Olise ubwe ashyiramo agashyinguracumu ku munota w’108 ku mupira yari ahawe na Désiré Doué, biba 3-1, Misiri isezererwa ityo.

Umukino wa nyuma utegerejwe ku wa Gatanu taliki 09 Kanama 2024 kuri Stade Parc Des Princes mu murwa mukuru, Paris w’u Bufaransa, aho iyi kipe itozwa na Thierry Henry izaba yakiriye Espagne.

Igitego cy’Umunya-Maroc, Soufiane Rahimi nticyayibujije gusezererwa!
Jean-Philippe Mateta i Paris aravuna umuheha, akongezwa ibiri!
Mateta arishimira igitego cya kabiri n’umutoza, Thierry Henry!
Misiri yasezerewe mu mataha!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda