Mukansanga Salima yahawe kuzasifura umukino ukomeye mu gikombe k’Isi cy’Abagore

Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwanda kazi Mukansanga Salima azasifura umukino wa Portugal na Vietnam mu gikombe k’Isi cy’Abagore kiri kubera muri Australia na Nouvelle Zélande.

Ni umukino wa kabiri mu itsinda E uzaba kuri uyu wakane tariki 27 Nyakanga ugomba guhuza amakipe ya Portugal na Vietnam zose zitarabasha kubona inota muri iri tsinda, Ibi kikaba bizakomeza uyu mukino bitewe n’uko Aya makipe yombi azaba ashaka gutsinda.

Mukansanga Salima aje gusifura iki gikombe k’Isi cy’Abagore nyuma yo kwandika amateka mu gikombe k’Isi cya bagabo giheruka kubera muri Qatar, aho yabaye umwe mu bagore batatu bagisifuye akaba aribwo bwa mbere abagore bari bagisifuye.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda