Mukansanga Salima yahawe igihembo gikomeye muri Afurika atera abandi basifuzi ishyari

 

Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi, Mukasanga Salima Rhadia, ari mu bahawe ibihembo bya ‘Forbes Woman Africa’ mu 2023, bihabwa abagore bakora ibikorwa by’indashyikirwa muri Afurika.

Mukansanga uheruka gutoranywa mu basifuzi b’abagore bayoboye bwa mbere imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cy’Abagabo cyabereye muri Qatar mu 2022, yahawe igihembo cy’umugore wakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri siporo.Iki gihembo yagishyikirijwe mu nama ya ‘Forbes Women Africa’ yabereye muri Afurika y’Epfo ku wa 8 Werurwe 2023 ubwo iri shami rya The Forbes ryizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.

Mu butumwa bwe nyuma yo kwegukana iki gihembo, Mukansanga yavuze ko nyuma yo gukora aya mateka, yakiriye ubutumwa bwinshi bw’abagore bagenzi be bamugaragariza ko bamushyigikiye.Ati “99% by’abantu banyoherereza ubutumwa bari abagore. Baranshyigikiye. Nubwo yaba atanzi, ntacyo bitwaye, ni buri mugore by’umwihariko wo muri Afurika wifuzaga kugera ku rwego rwo hejuru nkanjye.”

Mukansanga Salima yahawe iki gihembo nyuma yo guhirwa n’umwaka wa 2022 mu rugendo rwe nk’umusifuzi wabigize umwuga.Uyu mukobwa w’i Rusizi yanditse amateka yo kuba umugore wa mbere wasifuye mu Gikombe cya Afurika cy’Abagabo [CAN] cyabereye muri Cameroun n’icy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar.

Ku wa 19 Gicurasi 2022 yatangajwe mu basifuzi batatu b’abagore bari gusifura Igikombe cy’Isi hamwe na mugenzi wabo Stéphanie Frappart n’Umuyapani Yoshimi Yamashita.Muri Mutarama uyu mwaka, Mukansanga yatoranyijwe mu basifuzi bazayobora Igikombe cy’Isi cy’Abagore kizabera muri Australia na Nouvelle-Zélande hagati ya tariki ya 20 Nyakanga n’iya 20 Kanama.

 

Related posts

Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]

Yazamuye abarimo Djabel na Ruboneka! Urwibutso rw’Umutoza Ntirenganya Jean De Dieu witabye Imana

“Singiye muri Real Madrid gukora nk’ibya Cristiano, Birahambaye” _ Kylian Mbappé yacyeje intwari ye mbere yo kwishakamo uzaririmbwa mu Budage