Muhanga: Umusore yagiye gusura kwa sekuru basanga yapfuye

Mu Karere ka Muhanga haravugwa inkuru iteye agahinda aho umusore witwa Nsabimana Valens , yapfiriye kwa Sekuru , ubwo yari yagiye kubasura.

Ni umusore uri mu kigero cy’ imyaka 22 y’ amavuko wari utuye mu Mudugudu wa Nyabisindu , Akagari ka Biringaga , mu Murenge wa Cyeza, biravugwa ko yaba yiyahuje umuti wica udukoko.

Inkuru mu mashusho

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyeza buvuga ko urupfu rwa Nsabimana Valens rwamenyekanye kuri iki Cyumweru Taliki 16 Nyakanga2023 saa kumi n’ebyeri z’igitondo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza, Gakwerere Eraste avuga ko Nyakwigendera ejo yagiye mu minsi mikuru y’ububatisimu agarutse yinjira mu rugo rwa Sekuru Ngirumpatse Juvénal wamureze we na mushiki we bakiri abana kugeza babyirutse.

Avuga ko Nsabimana Evariste yafashe muti bakoresha mu kwica udukoko arawunywa ahita apfa.Gitifu Gakwerere avuga ko uyu musore bikekwa ko yiyahuye nta kibazo yari afitanye na Sekuru ubyara Nyina cyangwa abaturanyi kizwi.Ati Basanze yarangije kunywa uwo muti yapfuye ibindi birenzeho byabazwa inzego zibishinzwe.”

Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga Mugabo Gilbert, yabwiye UMUSEKE dukesha ino nkuru  ko bakimara kumenya urupfu rw’uyu musore Inzego zibanze n’iz’Ubugenzacyaha zihutiye kujyayo kugira ngo zirebe icyaba cyateye uyu musore kwiyahura.

Akavuga ko ubu izo Nzego zose zahageze bakaba bategereje igisubizo kiva muri iryo perereza.Ati RIB bahageze kandi batangiye gukora iperereza.”Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko Nsabimana na mushiki we babaye impfubyi z’ababyeyi bombi bakiri bato cyane barererwa kwa Sekuru ubyara Nyina.

Mu minsi mike ishize nibwo Nyirakuru yahise yitabimana, uyu Nyakwigendera asigarana na Sekuru kuko mushiki we yashatse umugabo, cyakora akavuga ko urupfu rwa Nyirakuru rutaba impamvu yatuma umusore w’imyaka 22 yiyahura.Gitifu Gakwerere avuga ko Umurambo wa Nyakwigendera wagejejwe mu Bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzumwa.

Related posts

Biravugwa ko Kwizera Emelyne’ Ishanga’ yatawe muri yombi n’ abagenzi be 3

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza