Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi mu Bagore yananiwe kwivana imbere y’ Imisambi ya Uganda isezererwa rugikubita

ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi mu bagore yananiwe kwivana imbere y’ikipe y’igihugu ya Uganda aho byarangiye abagande kazi batsinze abu Rwanda igitego kimwe kubusa mu minota 30 yinyongera, ni mugihe iminota 90 isanzwe y’umukino amakipe yombi yari yanyanyije ubusa kubundi (0-0)

Ni mu mukino wo gushaka tike yo kwerekeza mu mikino olyempic izabera mu gihugu cy’ubufaransa umwaka utaha wa 2024.

Umukino ubanza nubwo wabereye i Kigali, Uganda niyo yari yawakiriye ndetse wari warangiye amakipe yombi anganyije ibitego bitatu Ku bindi. Ibyo byatumaga u Rwanda rugira amahirwe menshi yo kuba rwa komeza, mu gihe icyo aricyo cyose mu mukino w’uyu munsi rwari kubona umusaruro uwo ari wo wose wo kunganya uri munsi y’ibitego 2.

Gusa muri iyi mikino ibyo kuba ikipe yarabone ibitego Byinshi hanze ntibibara. Ibyo byatumye igitego Uganda yabonye cyatumye u Rwanda ruhita rusezererwa. Uganda yakomeje izahura n’ikipe iva hagati ya Namibia na Gambia mu kiciro cya kabiri.

Related posts

Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]

Yazamuye abarimo Djabel na Ruboneka! Urwibutso rw’Umutoza Ntirenganya Jean De Dieu witabye Imana

“Singiye muri Real Madrid gukora nk’ibya Cristiano, Birahambaye” _ Kylian Mbappé yacyeje intwari ye mbere yo kwishakamo uzaririmbwa mu Budage