Muhanga: Umubyeyi w’abana babiri yiyahuye  akoresheje umugozi arangije atwika inzu ye.

Mu karere ka Muhanga  Umurenge wa Muhanga,  mu Kagari ka Nyamirama,  Mudugudu wa Ntonganiye,  umugabo witwa  Minani Jean Marie Vianney w’imyaka 40 y’amavuko , yiyahuye akoresheje umugozi arangije atwika inzuye.

Amakuru  avuga ko uyu mugabo mbere yuko afata iki cyemezo cyo kwiyahura, yabanje  kwica ingurube bari bafite ayikase ijosi akoresheje umupanga, akurikizaho no gutwika inzu  babagamo ibyari mu cyumba birashya.

Abaturanyi b’uyu mugabo bavuga ko Minani Jean Marie Vianney n’umugore we witwa Iradukunda Colette bahoranaga amakimbirane.

Meya w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko  ibi bikimara kuba, Inzego zibishinzwe zahageze, ubu umurambo ukaba wajyanywe mu Bitaro bya Kabgayi.

Uyu mugabo  yari afite abana  babiri yabanaga n’umugore batarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Related posts

Igisikare cya Congo kirimo guhiga bukware Abasore ba Banyamulenge ni babe maso byakomeye!

Byabaye nk’ amateka Twirwaneho yafashe ikibuga cy’ Indege cya Minembwe FARDC ikizwa n’ amaguru.

Nyuma y’ uko Twirwaneho yemeje urupfu rwa General Rukunda Makanika, Abanyamulenge bazindutse bagabwaho Ibitero.