Muhanga: Inkuru y’ umukozi wa REG wishwe n’ umuriro w’ amashanyarazi yashenguye benshi

Mu Karere ka Muhanga , mu Murenge wa Nyarusange, mu Kagari ka Rusovu, haravugwa inkuru ibabaje y’ umukozi wakoreraga Ikigo Gishinzwe Ingufu( REG) Ishami rya Muhanga , Kanakuze Alexis, yishwe n’ umuriro w’ amashanyarazi. Byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 14.03.2024.

Kayitare Jacqueline,Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga,  yabwiye UMUSEKE dukesha ino nkuru  ko iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Rwamnariro, Akagari ka Rusovu, Umurenge wa Nyarusange saa moya n’iminota mirongo ine zijoro.

Kayitare avuga ko uyu Kanakuze Alexis yari kumwe na bagenzi be bakorana, barimo gukora umuriro, uramufata ahasiga Ubuzima.Ati “Kugeza ubu umurambo wa Nyakwigendera uracyari mu ipironi hejuru.”

Meya Kayitare avuga ko hategerejwe abandi bakozi ba REG, ndetse n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.
Kayitare avuga ko nta makuru arambuye ajyanye n’aho yakomokaga ndetse n’imyaka afite arabona kugeza ubu.

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda