Muhanga: Abakobwa n’ abasore bari barigize ibyihebe bakarara babuza umutekano abaturage kubera ibyo bakoraga bamaze gufatwa

 

Mu Karere ka Muhanga haravugwa inkuru y’ abakobwa bane n’ abasore bane babana mu nzu imwe bafashwe bakekwaho kubuza umutekano abaturage barara babatoborera amazu ngo bibe ibi iri mu inzu ndetse hakiyongeraho no kubambura ibyo bavuze guhaha.

Aya makuru y’ ifatwa ry’aba basore n’inkumi bakekwaho kujujubya abaturage no guteza umutekano muke mu baturage yamenyekanye nyuma y’uko basanzwe mu nzu babanagamo uko ari umunani iherereye mu Mudugudu wa Rugarama, Kagari ka Gifumba, Umurenge wwa Nyamabuye.

 

Bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage bemeza ko abo basore n’inkumi bakiri mu myaka iri munsi ya 25 bafite imyitwarire idahwitse.Abamaze gutabwa muri yombi harimo Habumuremyi Elisa ufite imyaka 24, Jyamubandi Gibril ufite imyaka 23, Ndagiwenimana Patrick ufite imyaka 15, Hakuzimana Bonane ufite imyaka 20, Uwase Lindah ufite imyaka 16, Uwamahoro Clemence ufite imyaka 18, Niyoyabishatse Lydie ufite imyka 17 na Tuyishimire Jeannette ufite imyka 18.

Bagitabwa muri yombi basatswe basanganwa bimwe mu bikoresho bikekwa ko ari byo bari bamaze igihe biba.

Nshimiyimana Jean Claude,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye , yemeje aya makuru ko aba basore n’inkumi batawe muri yombi bagashyikirizwa izindi nzego zo kubagenzaho ibyaha.Yagize ati: “Bamwe muri aba basore n’abakobwa batawe muri yombi bakaba bakurikiranyweho bimwe mu byaha bakoraga birimo gucukura inzu, gutega abantu no kubashikuza ibyo bafite, ubusinzi bukabije no kurwanya Inzego z’umutekano mu gihe basakiranye na zo bari mu byaha”.

Uyu muyobozi avuga ko umuturage wese winjiye mu Mudugudu yandikwa mu ikayi kugira ngo amakuru amenyekane ariko hakaba hari abaturage bamwe bacumbikira abantu batanditse ndetse bakirirwa baryamye nimugoroba bakabyuka bakajya gucuza abaturage utwabo.Yagize ati: “Buri Mudugudu ugira ikayi yandikwamo abantu bose bahinjiye bahaba nabahagenderera kugira ngo ayo makuru yose abikwe n’iyo uwaharaye agiye dusaba ko yandukurwa, ariko dufite abacumbikira abantu ntibandikishwe kandi banagenda ntibandukurwe cyangwa hakaba n’abandi usanga birirwa mu bipangu byagera nimugoroba bakabyuka bakajya mu mujyi gushaka abo bambura ntabwo dushobora kubihanganira.”

Akomeza yibutsa abaturage ko bafite inshingano zo kwirindira umutekano kandi bagatanga amakuru ku bintu byose byaba intandaro yo kubabuza umudendezo wabo kuko nta muturage ukwiye kubuzwa kujya hanze y’iwe kibera ubujura.Hashize iminsi abaturage batuye mu Mujyi wa Muhanga ndetse n’abahakorera bemeza ko ibisambo byongeye kwegura umutwe, byambura abantu ku manywa y’ihangu bikaninjira mu bipangu bihitana icyo bisanze cyose gifite agaciro.

Isoko: Imvaho nshya

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro