Muhadjiri Hakizimana yazamuye amarangamutima ya benshi nyuma yo gutanga igisubizo gitangaje ku bijyanye no kuzaba umutoza wa Rayon Sports

Umukinnyi w’igihangange muri Police FC n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Hakizimana Muhadjiri yatangaje ko naramuka asezeye guconga ruhago azahita ayivamo burundu.

Uyu mukinnyi uvuka mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’i Burengerazuba yakuriye mu muryango uvukamo abakinnyi b’ibihangange muri ruhago Nyarwanda barimo Kapiteni w’Amavubi Niyonzima Haruna, Sibo Abdul wabiciye bigacika ndetse na mwishywa wabo Bizimana Djihad uhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Mu kiganiro Hakizimana Muhadjiri yagiranye n’umunyamakuru Mugenzi Faustin ‘Faustinho’ ukorera Ishusho TV yavuze ko nta gahunda yo gutoza afite n’ubwo hari amakuru yigeze kuvugwa ko afite inzozi zo kuzakinira Rayon Sports yakuze afana ku buryo bukomeye.

Yagize ati “Aka kanya ntabwo nari natangira gutekereza icyo nzakora ninsoza gukina umupira w’amaguru, gusa nteganya ko nimva mu mupira nzawuvamo burundu, ibyo gutoza ntabwo mbiteganya”.

Hakizimana Muhadjiri ni umwe mu bakinnyi bafite impano idashidikanywaho mu Rwanda akaba yarakiniye amakipe atandukanye arimo Etincelles FC, Mukura Victory Sports, Kiyovu Sports, AS Kigali, APR FC, AS Kigali, Emirates FC yo ku Mugabane w’Aziya na Police FC.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda