Bidasubirwaho kizigenza Heritier Luvumbu yamaze kongera amasezerano muri Rayon Sports mbere y’uko ayo asanganywe arangira

Umukinnyi w’igihangange ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Heritier Luvumbu Nzinga biravugwa ko yamaze gusinyira Rayon Sports imbanziriza-masezerano y’umwaka umwe.

Kuva uyu mukinnyi yagera muri Rayon Sports ayigarutsemo yakomeje kugaragaza ko ari umwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba mu kibuga ndetse no mu rwambariro aho usanga avuga rikumvikana.

Uyu mukinnyi w’imyaka 31 y’amavuko ari ku musozo w’amasezerano y’amezi atandatu yari yarasinyiye Rayon Sports mu ntangiriro z’umwaka wa 2023, bikaba biri kuvugwa ko azaguma muri Rayon Sports akayikoreramo amateka atazibagirana mu mwaka utaha w’imikino wa 2023-2024.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko Heritier Luvumbu Nzinga yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports imbanziriza-masezerano y’umwaka umwe aho yemerewe kuzajya ahembwa miliyoni ebyiri n’igice z’Amanyarwanda buri kwezi, ni mu gihe azanahabwa miliyoni 12 z’Amanyarwanda kugira ngo yongere amasezerano.

Bivugwa ko bamwe mu bakunzi b’Imena ba Rayon Sports biganjemo abafite amafaranga menshi nibo bifuje ko Heritier Luvumbu Nzinga azaguma muri Rayon Sports icyo yifuza cyose bakacyimuha.

Related posts

Ese Rayon Sports iraza kwikura imbere ya Amagaju FC?

Amagaju FC yatumbagije ibiciro byo kwinjira ku mukino wayo na Rayon Sports

Umukinnyi wa Rayon Sports ukunzwe cyane n’ abakunzi b’ iyi kipe yavuze abakinnyi bamurusha