Mugunga Yves, Ruboneka Jean Bosco na Manishimwe Djabel bayoboye urutonde rw’abakinnyi 20 bazirukanwa na APR FC mu mpeshyi y’uyu mwaka

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bukomeje kunenga bikomeye umusaruro nkene uri gutangwa n’abakinnyi b’iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino wa 2022-2023.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo ikipe ya APR FC yanganyije na Gasogi United ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023, kuri ubu ikaba inganya na Kiyovu Sports amanota 53.

Umuyobozi w’ikipe ya APR FC yabwiye abakinnyi bose ko mu gihe bazaba badatwaye igikombe cya shampiyona abakinnyi bakabakaba 20 bazerekwa umuryango uyisohokamo.

Abakinnyi bafite amahirwe menshi yo kuzaguma muri APR FC ni Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Niyigena Clement, Mugisha Gilbert, Mugisha Bonheur, Bizimana Yannick, Niyibizi Ramadhan na Ishimwe Christian na Buregeya Prince.

Mu bakinnyi bafite ibyago byinshi byo kuzayisohokamo ni Tuyizere Jean Luc, Mutabaruka Alexandre, Rwabuhihi Aime Placide, Nizeyimana Djuma, Nsengiyumva Ir’Shad, Kwitonda Alain ‘Baca’, Manishimwe Djabel, Mugunga Yves, Nshuti Innocent ndetse n’abandi batandukanye.

Si ubwa mbere ikipe ya APR FC yaba yirukanye abakinnyi benshi kuko muri 2019 iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu yirukanye abakinnyi 17 bose nyuma y’uko yari imaze gutakaza igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2018-2019.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda