Mu myambaro ikeye ndetse n’isura ya kazi abatoza bashya ba Rayon Sport bageze i Kigali mu Rwanda

Ikipe ya Rayon Sports yakiriye Umutoza Mukuru w’Umunya-Tunisia Yamen Zelfani ’Alfani’ n’Umunya-Afurika y’Epfo Ayabonga Lebitsa, uzakora nk’Umutoza wongerera imbaraga abakinnyi.

Umutoza Zelfani yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Nyakanga, aho agiye gutangira gutoza Rayon Sports ku masezerano y’umwaka umwe.

Uyu mugabo w’imyaka 43 yanyuze mu makipe arimo FC Nouadhibou yo muri Mauritania, Al-Merrikh yo muri Sudani, Dhofar yo muri Oman, JS Kabylie yo muri Algeria, AS Soliman yo muri Tunisia, Al-Kawkab yo muri Arabie Saoudite, Al-Talaba yo muri Iraq na Jeddah aherukamo muri Arabie Saoudite.

Aba bagabo bombi byitezwe ko baza gutangira akazi uyu munsi ni mugoroba mu Nzove Aho Rayon Sport isanzwe ikorera imyitozo. Rayon sport kandi itegereje abakinnyi bayo b”abanyamahanga.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda