Amakipe 4 akomeye mu Rwanda arimo Rayon Sport na APR FC ahanganiye umukinnyi ukomeye w’umurundi

Amakipe 4 asanzwe akomeye mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda ahanganiye umukinnyi w’umurundi Bigirimana Abedi, ukina hagati mu kibuga.

Amakipe arimo APR FC, Rayon Sport, police FC na kiyovu sport, niyo makipe yifuza gusinyisha uyu mukinnyi usanzwe ukinira ikipe y’igihugu y’Intamba Ku Rugamba.

Abedi Bigirimana umwaka ushize w’imikino yakiniraga ikipe ya Kiyovu Sport, nyuma biza kurangira atandukanye nayo aho ikipe yasezeye Abakinnyi benshi nawe arimo.

Aya makipe hose uko ari 4 akomeje ibiganiro n’uyu mukinnyi gusa nta n’imwe yari yemerera kuyijyamo. Rayon Sport niyo kipe ihabwa amahirwe yo kuba yamwegukana.

Related posts

Nahitamo gukina na Rayon Sports inshuro 5 aho gukina na Rutsiro FC cyangwa Etincelles_Umutoza wa Amagaju yishongoye kuri Rayon

Rayon Sports yongeye gutuma abagabo badapfumbata abagore babo!

Ese Rayon Sports iraza kwikura imbere ya Amagaju FC?