Mu Murenge wa Muhima habaye amahano umubyeyi gito yatawe muri yombi ubwo yari amaze kumena amazi ashyushye ku bana be yibyariye

 

Mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima haravugwa inkuru ibabaje , aho Inzego z’ Umutekano zafunze umunyamahanga witwa Rosemary Niziima uturuka mu gihugu cya Uganda washakanye n’Umunyarwanda, akaba akekwaho gutwika abana be n’amazi ashyushye, bikabatera gukomereka bikomeye.

Inkuru yose yirebe hano usobanukiwe

 

Uyu muryango utuye mu Kagari ka Kabeza, umudugudu w’Amahoro Umurenge wa Muhima, mu ijoro ryo ku wa gatandatu, uyu mugore yatashye yuka inabi abana be bane, abahungu 2 n’abakobwa 2 maze afata amazi bari bacaniye ayasuka ku mukuru, umukobwa ufite imyaka 14, amumeneka mu gatuza, abamukuriki ba bahungu babiri nabo abamenekaho mu mugongo ubwo bageragezaga guhunga.

Abana bavuga ko yatashye mu ijoro agasanga bari gukata amashu yo guteka, ni ko guhita abasagarira.Ati “Yatashye asanga turimo gukata amashu, imbabura yari yafashwe maze dushyiraho amazi ngo amakara adapfa ubusa arangije atubwira ko twakase amashu manini cyane, ahita aterura ya safuriya amenaho amazi mu gatuza, basaza banjye birutse abamenaho utwari dusigayemo mu mugongo”.

Akomeza avuga ko bukeye bwaho, yabakoresheje imirimo nk’uko bisanzwe atigeze abajyana kwa muganga cyangwa ngo abahe umuti, ndetse ababwira ko nibagira uwo babibwira abica, ibyabateye ubwoba ku buryo n’inzego z’umutekano ubwo zageraga mu rugo abana babanje kwanga gukingura ngo nyina atabakubita.

Gusa umwana mukuru yari yabibwiye umuturanyi ari na we watabaje inzego zibishinzwe, kuko yabonaga ibyo mugenzi we akoze birengeje ukwemera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Mukandoli Grâce, avuga ko abana bihutiye kubajyana kwa muganga amakuru.

Akomeza asobanura ko imyitwarire mibi y’uwo mugore ariyo yatumye akora ayo mabi, ndetse kuri ubu bakaba bamaze kumushyikiriza inzego zibishinzwe.Ati “Uyu mugore dusanzwe tumuziho imyitwarire idakwiye umubyeyi. Twaramuganirije ndetse tumugira inama ngo areke inzoga cyangwa azigabanye arananirana. Urebye ubona inzoga zaramwangije, nta kibazo kigaragara afitanye n’umugabo we kuko nubwo batabana buri munsi ariko umugabo n’ubundi yishyura inzu babamo, akohereza ibyo kurya, ndetse akamenya ubwishingizi bwabo bakiga n’ibindi by’ingenzi”.Akomeza agira ati “Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ahora atugira inama yo kunywa nke, ntabwo uyu yigeze atwumva ngo amenye neza ko afite inshyingano za kibyeyi atoze abana be ibyiza. Inama twatanga ni ukwibutsa ababyeyi kongera kwibuka inshingano zabo, zo gutoza abana uburere, ikinyapfura n’imyitwarire myiza ariko bayirebera ku babyeyi”.

Niziima akimara gutabwa muri yombi, yajyanywe kuri sitasiyo ya Police ya Nyabugogo mu gihe abana bo hamaze kuboneka bamwe mu miryango yabo babitaho.

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.