Mu mujyi wa Kigali Kompanyi  y’itumanaho ya Airtel irashinjwa kwambura abarenga makumyabiri bayikoreraga mu imurikagurisha (Expo 2023).

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 01 Nzeli 2023 mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo nibwo abagera kuri 21 babyukiye Ku kicaro cya kompanyi (company) y’itumanaho ya Airtel bagiye kwishyuza amafaranga bavuga ko bakoreye binyuze mu kugurisha amatike mu imurikagurisha (Expo 2023) ryarangiye mu minsi ishize.

Bamwe mu bo twaganiriye na bo badutangarije ko batumva impamvu batishyurwa mu gihe abandi bakoze bamwe bishyuwe.

Umwe muri bo yagize ati ” Twakoreraga Ku marembo tugurisha amatike tugahera mu gitondo bafunguye tukageza saa tanu z’ijoro gusa twari mu byiciro hari abakoraga byagera saa sita bakagaburirwa ariko twebwe ntibwagaburirwaga ntanamazi twahabwaga sitwumva rero impamvu tutishyurwa”.

Aba bakozi kandi bakomeza bavuga ko hari abandi bakozi bari abavandimwe ba Didier ari nawe wabahaye akazi bahise bishyurwa imurikagurisha rikirangira bakaba basaba ubuvugizi ko bakishyurwa bagakemura ibibazo byabo dore ko bakoreraga asaga ibihumbi icumi y’amafaranga y’u Rwanda (10000 RWF) ku munsi bakaba barakoze iminsi igera kuri makumyabiri n’umwe (21).

Mu kiganiro ku murongo wa Telefone n’ umukozi ushinzwe iyamamazabikorwa n’itumanaho muri Airtel Rwanda John Magara  abajijwe icyatumye batishyura aba bakozi Ku gihe yavuze ko batinze gutanga imyirondoro yabo aho Yagize ati ” twabasabye gutanga  imyirondoro babigendamo biguruntege kandi ntabwo bakwishyurwa bitaratangwa”.

 Ivomo: BTN tV

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro