Mu mujyi wa Kigali Bamwe mu bagabo barashinjwa kugira irari ndetse no gukorakora abakobwa mu gihe barimo bafurirwa mu mutwe

Ubusanzwe aho bogoshera hazwi nko muri Salon usanga hafite umukozi ushinzwe kumesera mumutwe abakiriya bamaze kwiyogoshesha akaba ari igikorwa kibera nkaho twakita mu cyumba cy’ibanga cyane ko ari ahantu haba harimo umukiriya ndetse n’umufurira bonyine, Gusa akenshi usanga ari igitsina gore kiba gikora ako kazi ko gufurira mu mutwe abakiriya.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 26 Kanama 2023 mu kiganiro na Flash tv, umwe yagize ati “ hari igihe uba uri koza umuntu, akaba yagukozaho intoki akaba yagukora ku bibero, cyangwa ku maguru njye birambangamira. Iyo ari kugukoraho gutyo iryo ni ihohotera.” Undi yagize ati “iyo umubujije akabyanga agakomeza agahatiriza, iryo ni ihohotera. Iyo ashatse kugukorakora cyakora ntumubuze ukamwihorera ubwo nawe uba wabishatse ariko bagakwiye kujya baza nk’abakiriya bagatuza bagakorerwa serivisi barangiza bagataha.”

Gusa nubwo bimeze bityo bamwe mu bagabo twaganiriye nabo badutangarije ko ibyo hari abagabo babikora gusa ko utabarenganya cyane ko iyo urimo ufurirwa mu mutwe usanga abakobwa babikora bagenda bakora no mu matwi bigatuma ibitekerezo cyangwa ibyiyumviro by’umugabo bihinduka.

Mu kuganira n’umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculee yavuze ko icyo kibazo gikwiye kugirwaho uruhare n’ibyiciro bitandukanye birimo ikigo cy’igihugu cy’ubucuruzi (RDB) ndetse nibindi byiciro birimo imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu by’umwihariko ishamikiye Ku bari n’abategarugori.

Gusa yanasabye abafite salon Ku giti cyabo guhagurukira iki kibazo bakandika amatangazo arwanya abahirahira gukora iki cyaha ndetse bakanashyiraho icyitonderwa ko uzabigerageza wese kumukorera isuku bizajya bihita birangirira aho bari bamugejeje akishyura akagenda batamusoje.

Ubusanzwe ingingo ya 23 mu gitabo cy’amategeko y’u Rwanda igaragaza igihano cy’uwigarurira umuntu agamije kwishimisha, aho uhamijwe icyo cyaha ahanishwa igifungo kuva Ku myaka icumi (10) kugeza kuri cumi n’itanu (15) ndetse n’ihazabu y’amafaranga kuva Ku bihumbi magana atanu (500 000 Rwf) kugeza kuri miliyoni (1000 000 Rwf).

Ngayo nguko rero umunyarwanda yaravuze ngo abwirwa benshi akumva bene yo ubwo rero abagabo twabagira inama yo kujya bitwararika bagakorerwa serivisi baba bagiye bashaka ago gukora ibindi bitari mu byabajyanye.

Related posts

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.