Mu mujyi wa Kigali bafashwe barimo gukinisha abana filimi z’ urukozasoni no kuzikwirakwiza mu bandi, hifashishijwe uruba rugezweho muri iki gihe!

 

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe Twizerimana David ufite chaines/channels za Youtube zitwa Smart Guys TV na Smart Nation TV na bagenzi be batatu bakurikiranyweho gukinisha abana filime z’urukozasoni no kuzikwirakwiza bifashishije imbuga nkoranyambaga nka youtube.

 

Mu Karere ka Kayonza, ibyabo biratangaje gusa! Abakirisitu 31 bafunzwe bazira kugenda bakwirakwiza ko isi igihe kurangira, gahunda nyinshi za Leta ntibazivugwaho rumwe

Reba iyi  video

 

 

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Kacyiru, Kimironko, Kimihurura na Remera mu gihe dosiye zabo zirimo gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB ntizihanganira umuntu wese uzakoresha umwana ibikorwa by’urukozasoni n’ibindi bishora abana mu ngeso mbi zibangiriza ejo hazaza habo, yaba akoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose. Uzabifatirwamo wese azahanwa nk’uko amategeko abiteganya

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro