Mu Mujyi rwagati wa Kigali imodoka ifashwe n’ inkongo y’ umuriro mu buryo butunguranye, uwari uyitwaye akizwa n’ amaguru.

Ni mu Mujyi wa rwagati wa Kigali , Imodoka y’ ivatiri ifashwe n’ inkongi y’ umuriro irashya irakongoka , hafi y’ inyubako y’ ubucuruzi ya Kigali Investment Company ( yahoze hitwa UTC). Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kanama 2022.

Amakuru yatangwe n’ Ikinyamakuru BTN TV dukesha ino nkuru , avuga ko ny’ iri iyi modoka atigeze abasha guhita amanyekana ubwo iyi nkuru yasohokaga .Iki kinyamakuru kivuga ko Polisi yatabaye ikazimya iyo modoka yari imaze gukongokera mu muhanda rwagati mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polis , CP John Bosco Kabera , yabwiye BTNTV ko bakirimo gushakisha icyateye iyo modoka gushya ari na ko bashakisha uwari uyitwaye wahise asohoka mu modoka agacika.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro