Mu mafato asekeje abakobwa bagumiwe bafashe umwanzuro wo kujya mu masengesho y’ iminsi 7 yo kwiyiriza ngo Imana ibahe abagabo( dore ibyo bagiye bitwaje)

Abakobwa bagumiwe bashaka abagabo baherutse gukora agashya bitabira amasengesho yo kwirukana umidayimoni watumye bagumirwa bambaye imyenda y’ ubukwe.

Amakuru avuga ko aba bakobwa b’abakristu bitabiriye amasengesho bambaye imyenda y’ubukwe ndetse ngo barasenga cyane bizeye ko abagabo b’inzozi zabo bazabashakisha,nyuma y’amasengesho.Amashusho y’aba bagore yakwirakwijwe cyane ariko ntabwo higeze hatangazwa igihugu bakomokamo.

Amakuru avuga ko pasiteri w’iryo torero yasabye abagore bifuza kurushinga kwambara imyenda y’ubukwe baje gusenga kugira ngo basengere ubuhanuzi bubasohorereho.Muri videwo yagiye ahagaragara harimo abakobwa bakiri bato, bambaye imyenda y’ubukwe kandi bafite indabyo.

Baririmbye indirimbo nyinshi ndetse bizeye ko amasengesho yabo azasubizwa nta kabuza.Aya mashusho agaragaza ko aba bakobwa ari abo mu gihugu kimwe cyo muri Afurika nubwo kitatangajwe.

Ibi si ubwa mbere bibayeho kuko muri Nigeria mu 2014 ahitwa Enugu,Pasiteri w’itorero rimwe yasabye abakobwa bashaka abagore kuza bambaye udutimba bakabasengera ndetse ko abizeye mu mwaka umwe bazaba bababonye.Mu cyumweru cyakurikiyeho,benshi baje batwambaye ndetse bashyirwa imbere y’urusengero barasengerwa.

Related posts

Umudepite muri Congo yongeye kuvuga amagambo abiba urwango ku Rwanda ahubwo akangurira umutwe wa Wazalendo gufatiraho ugakomeza urugamba

Ruhango:Umugabo yavuze uburyo yariye inzoka akumva iraryoshye kurusha izindi nyama ,abaturage bikangamo

Ibitero FARDC yagabye i Nyangenzi byasubijwe inyuma ikuba gahu