Mu kimwaro cyinshi cyane umugore wafashwe ari gusambana n’undi mugabo yiyahuye maze asiga urwandiko rutangaje

Nyuma y’amashusho yaciye ibintu hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugabo agwa gitumo umugore we aryamanye n’undi mugabo ku buriri bwabo,amakuru aravuga ko uyu mugore yiyahuye.

Uyu mugore wari utwite inda y’amezi 5, bivugwa ko yari aryamanye na pasiteri witwa Piercy Enoch Peterz, ku buriri bwe n’umugabo we basezeranye byemewe.

Nk’uko amakuru abitangaza, ibi byabereye muri Zambiya.

Muri aya mashusho, uyu mugore utwite uzwi nka Martha yagaragaye yambaye ubusa mu gihe pasiteri bivugwa ko akomoka muri Kongo yahise yambara umwenda w’imbere amaze kubona ko umugabo w’uyu mugore afite kamera.

Hasi mu cyumba,hari huzuye za buji zicanye n’ibindi bintu byinshi bisa nk’aho aba bombi barimo guterekera, ibyo abantu benshi bavuga ko bihuye nuko bashobora kuba bari mu migenzo ya gipfumu ndetse bakabihuza no gutera akabariro.

Amakuru avuga ko ababombi bakoraga umuhango wo gusabira uyu mugore kubyara kuko ngo yari amaze igihe atabyara ndetse ngo uyu mupasiteri yasabiraga uyu mugore ngo azabyare neza.

Ibinyamakuru bitandukanye byavuze ko madamu Martha yiyahuye kuko atabashaga guhangana n’iki gitutu cyo kujya ku karubanda yambaye ubusa ndetse agahabwa urw’amenyo ko yaciye inyuma umugabo we.

Martha, yapfuye nyuma yo kwiyahura nyuma yo gufatwa aryamye mu ntoki asinziriye n’umupasitori w’imihango, mu muhango wo kuryama ku buriri bw’abashakanye.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga,umunyamakuru witwa Chama, yatangaje ko Martha yiyahuye kuko atari agishoboye kwihanganira guhabwa urw’amenyo kubera ibyo yakoze.

Chama yanditse ati: “Murwandiko rubabaje yasize, Martha yiyambuye ubuzima bwe kubera ko atashoboraga kwihanganira igisebo.”

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.