Abajura bahengereye Padiri wa Paruwasi ya Nkanka yo mu Karere ka Rusizi ageze hafi ya Kiliziya bamwambura telefone
Inkuru mu mashusho
Mu Karere ka Rusizi haravugwa inkuru y’ abajura bahengereye Padiri wa Paruwasi ya Nkanka ubwo yari ageze hafi ya Kiliziya bamwambura telefone n’amafaranga ndetse na Perimi ye ariko k’ubwa mahirwe basiga batamukomerekeje.Amakuru avuga ko nyuma y’uko uyu mupadiri ategewe mu nzira yavugije induru abaturage baramutabara abo bajura bahita bakizwa n’amaguru.
Ntivuguruzwa Gervais, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi, yavuze ko uyu mupadiri yategewe mu nzira mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa ya Mbere tariki 24 Nyakanga 2023.Ati “Ayo makuru niyo niko bimeze hari umupafiri abajura basagariye bamwambura telefone nijoro ariko ntabwo bari bafatwa cyagwa bamenyekane abo aribo.”
Yavuze ko bafite ibimenyetso by’uko muri aka gace abajura barimo kwiyongera.Ati “Mbere nta bajura babaga hano benshi ariko dufite ibimenyetso by’uko muri iyi minsi barimo kwiyongera kuko hari n’abandi bakobwa babiri batubwiye ko bategewe mu nzira bamburwa amashakoshi n’ibintu bari bafite uretse ko nabo batazi abo bajura.”Yakomeje avuga ko ari uyu mupadiri n’aba bakobwa bategewe mu nzira bose bababwiye ko abo bajura batabazi ariko bazi amasura yabo, ashimangira ko batangiye gukaza umutekano cyane, aboneraho no gusaba abaturage gutanga amakuru ku gihe kugira ngo n’uwo bakeka ko ari umujura ajye ahita afatwa.