Mu Karere ka Nyaruguru umugore yishe umwana w’ imyaka 12 amushinja kumwiba ibishyimbo byo mu nkono

 

Mu Murenge wa Kibeho wo mu Karere ka Nyaruguru, Umugore witwa Mukeshimana Julienne , yatawe muri yombi akekwaho kwica umwana w’umuturanyi we witwa Ndayisenga Claude w’imyaka 12 amushinja kumwiba ibishyimbo, Byabaye kuwa Kabiri tariki ya 18 Nyakanga 2023 mu Mudugudu wa Kibayi mu Kagari ka Mpanda mu Murenge wa Kibeho.

Inkuru mu mashusho

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho, Nkurunziza Aphrodis yabwiye IGIHE dukesha ino nkuru ko uyu mugore yakubise inkoni uyu mwana kugeza apfuye nyuma y’uko ahawe amakuru y’uko ari we ushobora kuba yamwibye ibiro icumi by’ibishyimbo.

Yongeyeho ko uyu mwana avuka mu muryango w’abasigajwe inyuma n’amateka atari atuye muri ako gace, ahubwo yari yaje gusura nyina kuko atabana na se.Ati “Yari yaje gusura nyina noneho uwo mugore bamubwira ko ari we wamwibye ibishyimbo kuko basa nk’abakunze kugira iyo ngeso. Uwo mugore yaragiye amusanga aho yari ari kuragira amatungo aramukubita kugeza apfuye.”Ukekwa yatawe muri yombi aho afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagisozi.

Related posts

Fatakumavuta ufungiwe i Mageragere, yarabatijwe, azinukwa ibijyanye n’ imyidagaduro.

Icyatangajwe nyuma yo gufata umwanzuro wo kwica imbogo zari zatorotse Pariki.

Biravugwa ko Kwizera Emelyne’ Ishanga’ yatawe muri yombi n’ abagenzi be 3