Miss Mutesi Jolly ako yariye kagiye kumukoraho

Mutesi Jolly

Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’ u Rwanda mu mwaka wa 2016 , arimo gushinjwa kwambura amafaranga kompanyi yo mu gihugu cya Tanzania ikora ibijyanye no kugaburira abantu mu bitaramo no mu bindi birori bitandukanye yitwa Season Caters.

Miss Mutesi Jolly yari mu bateguraga irushanwa rya Miss East Africa riherutse kwegukanwa n’ umunyarwandakazi Umunyana Shanitah dore ko na we kugeza ubu atari yahabwa imodoka yemerewe nk’ uwegukanye iri kamba.

Iyi kompanyi ishinja Mutesi Jolly n’ indi kompanyi bafatanyaga gutegura irushanwa rya Miss East Africa yitwa “ Rena Event ” bashinjwa kuba ari yo yagaburiraga abaryitabiriye bose ubwo bari mu mwiherero ariko ngo kugeza ubu iyi kompanyi ya Season Caters ikaba itari yishyurwa amafaranga yabo kugeza ubu.

Mu butumwa yanyujije kuri instagram Miss Mutesi Jolly yabwiye iyi kompanyi ko yakwishyuza Rena Events kuko ngo we ntaho yari ahuriye no kwishyuzwa ibyakoreshejwe mu myiteguro yiryo rushanwa.

Related posts

Yago mu marira menshi channe ye ihinduriwe izina avuze amagambo akakaye

Umukunzi wa Dorimbogo yavuze ibintu bitatu byatumye ahagarika gukundana na we birimo no kuba  yaririrwaga amwaka buri kanya ngo barye agatunda!

Umunyamakuru Yago uhorana udushya yajyanywe muri RIB n’ umukobwa bahoze barya agatunda aza kumukangisha gushyira amashusho y’ubwambure bwe hanze