Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Miss Nshuti Divine Muheto yatawe muri yombi kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024, Polisi y’u Rwanda. yavuze kandi Miss Muheto yari atwaye imodoka nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira. Kandi ko yagonze ndetse yangiza ibikorwa remezo.Hejuru y’ibyo kandi yahunze inzego z’umutekano nyuma y’uko agonze. Polisi yavuze ko atari ubwa mbere yari abikoze, ndetse ko yakorewe dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha.Yagize ati:”Polisi iramenyesha ko Miss Muheto Divine yafashwe kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga. Ibi ntabwo ari ubwa mbere yari abikoze. Yakorewe dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha”.
Polisi itangaje ibi mu gihe kuva mu Cyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru yemezaga ko uyu mukobwa yatawe muri yombi. Muri Nzeri 2023, Miss Muheto yakoze impanuka agonga inzu, icyo gihe yagize igikomere ku ijisho ariko yitabwaho n’abaganga akomeza ubuzima.
Biganye n’imyitwarire amaze iminsi agaragaza nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda , aho mu itangazo ryayo yagize ati:”Ibi ntabwo ari ubwa mbere yari abikoze”, aramutse ahamwe n’iki cyaha ashobora guhabwa ibihano birimo no kuba ya kwamburwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda , rikabikwa hagategerezwa igihe ibirori bizongera kwemererwa kuba akabona umusimbura , na cyane ko ari we uba uhagarariye bagenzi be (Abakobwa) mu gihe afite ikamba.