Minisiteri y’ Urubyiruko yahinduriwe izina , ihabwa izindi nshingano zo kwita ku bahanzi

Minisiteri y’Urubyiruko yongerewe inshingano z’ubuhanzi zari zisanzwe ziri muri MINUBUMWE. Ikaba yahise yitwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.Mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe,hemejwe ko Minisiteri y’Urubyiruko ariyo igomba kwita ku bahanzi kuko n’ubundi aribo biganje cyane.

Mu mwaka ushize nibwo abahanzi b’umuziki nyarwanda bagiranye ibiganiro n’uwari Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, bamutura ibibazo bakeneyemo ubufasha bwa Minisiteri.

Ibi byabaye kuwa 30 Nzeri 2022 mu kiganiro cyateguwe mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku mpande zombi, harebwa uko Minisiteri n’abahanzi bakorana bya hafi, bikihutisha iterambere ry’uruganda rwa muzika mu Rwanda.Mu byo abahanzi basabye harimo ubukangurambaga mu bijyanye n’umutungo bwite mu by’ubwenge no gukangurira abahanzi kwibumbira hamwe.

Aha basabye gufashwa kubyaza umusaruro ibihangano byabo.Abahanzi basabye Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco gukangukira ibyo kureshya abashoramari mu ruganda rw’imyidagaduro no kubakorera ubuvugizi mu zindi nzego zifite aho zihurira n’umuziki bakunze kugongana, Aha batunze agatoki Ikigo cy’Igihugu cy’Ubukerarugendo RDB, bahamya ko inshuro nyinshi bakegera basaba ko cyabafasha kubona ahantu ho gukorera amashusho bitinda cyangwa rimwe na rimwe bakarenzwa ingohe.

Abahanzi basabye ikigega cyajya kibagoboka mu kibazo cy’ubushobozi, basaba ko bafashwa gushyirirwaho ikigega cyajya kibunganira mu bushobozi.

Abahanzi bari bitabiriye iyi nama basabye ko hakongera gutegurwa irindi torero ry’abahanzi kugira ngo abacikanywe n’irya mbere babone amahirwe yo kwiga uburere mboneragihugu.Abahanzi basabye ingendoshuri mu bihugu byateye imbere mu buhanzi kugira ngo bihugure muri uyu mwuga.

Related posts

Miss Muheto Divine biravugwa ko ashobora kwamburwa ikampa rya Nyampinga w’ u Rwanda dosiye yiwe yashyikirijwe  ubushinjacyaha.

Murungi Sabin yongeye kugaragara nyuma y’igihe atagaragara mu kiganiro abamukunda bongeye guhuza ibiganza bakoma amashyi

Barapfa iki? Byakomeye Hagati ya Mutesi Scovia na Bishop Dr. Rugagi